Ikibazo cy’amarozi k’umuzamu wa Mukura cyongeye kugaruka.Ubu noneho ngo esuwime yatwikaga

Amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni kimwe mu byaranze impera z’ukwezi k’ukuboza ndetse n’intangiriro z’umwaka wa 2017;aho bigenda bigaragara ko bamwe bagifite imyemerere itandukanye kubijyanye n’amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Ubwo ikipe ya Mukura Victory Sport yakinaga na Rayon sports Fc i Huye;ibyahabereye bijyanye n’amarozi yari yashyizwe mu izamu rya Mukura VS byashinjwe umuzamu wa Mukura witwa Mazimpaka ko ariwe wabishyizemo ndetse akanashaka kurwana mu gihe rutahizamu wa Rayon Moussa Camara akimara kubivanamo akabyirukankana.

amarozi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Bakimara kubivanamo uwabivanyemo niwe wahise atsinda igitego

Umunya Mali Camara warumaze kuvanamo ibi byisywe amarozi muri rino zamu rya Mazimpaka,yahise anatsinda igitego cyo kwishyura k’uruhande rwa Rayon Sports kuko yari yagikubiswe mu gice cya mbere.Aha ntawahamya ko ibi koko aribyo byari byatumye ikipe yambara ubururu n’umweru itabona ibitego.

 

Kuri iyi nshuro mu mukino wahuje ikipe ya Gicumbi yakiragamo Mukura hongeye kugaragara ibisa nkabyo.

Mu mukino wayihuzaga na Mukura ikipe ya Gicumbi yayitsinzemo 1 -o;umuzamu wa Mukura Mazimpaka yongeye kugaragara mu mvururu z’amarozi ashinjwa kuva mu izamu kubera ko ngo yari amajije kwibwa esuwime ( Essui main) ye yari yashyize mu izamu yari yatwawe n’umufana atari yabonye maze uyu muzamu yanga gusubira mu izamu ahitamo kujya hagati mu kibuga kubwira umusifuzi ko adasubira mu izamu atarabona esuwime ye.

 

Uko byagenze(Turabikesha Peter Kamasa ukorera The newTimes):

Mazimpaka yafashe esswime ye ayishyira iruhande rw’izamu hashize akanya arayibura naho umufana yayijyanye, noneho Mazimpaka akebutse arayibura ati njye sinkina esswime yanjye itaje bityo umukino urahagarara sinzi uwagiye kuyizana, umufana police iramukwata, Mazimpaka asubira mu izamu bahita bamukubita ishoti mu minota mike kiba kiranyoye,gusa umufana yatubwiye ko yakoraga ku isswime ikamwotsa.Umukino wahagaze iminota igera kuri 4 yose kubera izi manza.
“Abantu bose bati uriya muzayirwa wa Mukura ni umurozi turabizi yanaroze Rayon Sports yacu, bazamwirukane nanjye(Kamasa P) nti Nyamuneka uriya mwana n’umunyarwanda Ntakibazo cye, bati oya rwose iriya mico niyo mu Burundi n’abanyekongo”.

amarozi-mukura

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO