Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania imaze gusezerera umutoza Luc Eymael nyuma yo gutangaza amagambo atishimiwe arimo n’irondaruhu.

Kuri iki Cyumweru ni bwo shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania yasozwaga hakinwa imikino y’umunsi wa nyuma, aho ikipe ya Young Africans yatsinze ikipe ya Lipuli igitego 1-0, nyuma yaho umutoza Luc Eymael aza gutangaza amagambo atarishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania.

Yagize ati “Ntabwo nishimye muri iki gihugu cyanyu cya Tanzania, muri abantu batize, ndarambiwe, nta modoka ngira, nta WiFi nta DSTV, abafana batazi umupira baba basakuza gusa nk’inkende cyangwa imbwa.”

Nyuma y’aya magambo ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga bwahise butangaza ko butandukanye bidasubirwaho n’uyu mutoza wanakunze kumvikana anenga byinshi muri Tanzania birimo n’imisifurire.

Kuva mu mwaka wa 2010, Luc Eymael yatoje amakipe arenga 10 arimo Rayon Sport yo mu Rwanda AFC Leopards yo muri Kenya, El Merreikh wo muri Sudan, Polokwane, Free State Stars na Black Leopards zo muri Afurika y’Epfo ndetse n’andi.

102 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *