Imikino ya Champions League izarekanwa i Kigali kuri televiziyo z’akataraboneka

Monaco Café ikorera mu mujyi wa Kigali, yateguye uburyo bwo gushimisha abayigana by’umwihariko abakiliya babo bakunda kwirebera imipira yo ku mugabane w’u Burayi, ikaba yateguye uburyo izerekana mu buryo budasanzwe imikino ya EUFA Champions League izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017, guhera ku isaha ya saa mbiri na 45 z’umugoroba ndetse no kuwa Gatatu.

Monaco Café imaze igihe yaragejeje aho ikorera Televiziyo za rutura kandi zifite amashusho agezweho ya HD, ubunini bwazo n’ubwiza bw’amashusho bikaba bifasha ureba umukino w’umupira w’amaguru kuwureba nk’uwibereye ku kibuga neza.

Iyi ni imikino izaba kuwa kabiri igahuza amakipe yabaye ayambere iwayo

Imikino ibanza ya Champions League izahuza amakipe y’ibihangange ku mugabane w’u Burayi, ikaba izerekanwa mu buryo budasanzwe buzanyura abazayirebera aha muri Monaco Café, cyane ko kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Iyi mikino nayo izerekanwa muri Monaco Café kuwa Gatatu

Uretse gutanga Serivisi nziza bisanzwe biranga Monaco Café ndetse no kwakira neza abifuza kuhidahadurira haba mu bijyanye na muzika cyangwa iby’imipira yo ku mugabane w’u Burayi yerekanwa kuri televiziyo za rutura (Flat Screen) aho ureba neza umukinnyi uko yakabaye nk’uwibereye ku kibuga, ubusanzwe banagena ikirahure cya divayi cy’ubuntu ku muntu uhafatiye amafunguro.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Cafe wabasura aho bakorera mu mujyi wa Kigali rwagati mu Nyubako ya T2000 mu igorofa ribanza.

Wasura urubuga rwabo www.monococafe.net, ushobora no gusura paji yabo ya facebook, Monaco Cafe naho kuri instagram nabwo ni Monaco- Café -Rwanda, wanabahamagara kuri 0733253788 ugahabwa ibisobanuro birambuye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO