Impamvu Anita pendo yakundaga Ibumba n’Impumuro y’Umugabo we Ndanda

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Magic Fm Ni umwe mu bakobwa bakunzwe kugaragara cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda anamenyekana ku kazi k’Umukobwa wihagazeho kubera ukuntu azi gushak akazi kandi adakunda kugaraga nta kintu ari gukora .

Uyu Mukobwa mu cyumweru gishize nibwo yibarutse umwana w’Umuhungu yabyaranye n’umukunzi we Ndanda ,Nyuma yo kwibaruka iyi mfura ye uyu mukobwa  yagize bimwe atangaza  ku buzima bwe mu gihe yari atwite  ibyo akaba yarabitangaje binyuze mu kiganiro cya Samedi Détente gica kuri Radio ebyri uwo mukobwa akoraho .

Anita yagize ati “ Ikintu ita ibumba  na Biscuit zizwi na benshi zitwa Compact utibagiwe n’Impumuro y’umugabo we kuko iyo kimwe muri ibyo into cyaburaga mu rugo rwabo ntibaryamaga kitabonetse nubwo mu buzima busanzwe yari umuntu utagira ikintu nakimwe cyamubuza amahoro ariko ibyo byabaye akarusho kuko iyo yabag ari kurigata ibumba yumvag amerewe neza .

Mu bushakashatsi buri mu gitabo cy’Umuhanga witwa  Raymond yise Argile  qui guerit bisobanuye mu Kinyarwanda ngo Ibumba rikiza harimo aho asobanura neza  ko umugore utwite ndetse n’umwana bashobora kunywa ibumba ndetse ngo rigira akamaro gakomeye kuri bombi.

Umugore wanyoye ibumba atwite ngo rimwongerera amahirwe yo kubyara umwana ufite amagufa akomeye kandi bituma umwana acurama neza mu nda akanavukana ubwonko bukerebutse.

Anita Pendo asigaye abana na Ndanda Alphonse mu nzu ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Mbere y’uko abyara ngo ntiyifuzaga na rimwe ko umugabo we yamuva iruhande kuko iyo yaburaga impumuro ye byamugwaga nabi.

Nsanzabera Jean Paul

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO