Ubuhemu bw’abateguye Salax Awards 2019 bugiye kubajyeza mu nkiko

Salax Awards,ni igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bahanzi bagiye bitwara neza muri buri cyiciro abahanzi babarizwamo mu muziki bityo bagahabwa ibikombe biherekejwe n’amafaranga.

Iri rushanwa ryatangiye ahagana mu mwaka wa 2009,ritangijwe na kompanyi yitwa ikirezi group ariko nyuma yaje kugenda biguruntege ihitamo kwegurira ibikorwa byayo kompanyi ya AHUPA mu gihe cy’imyaka 5.

EMMA Claudine uhagarariye Ikirezi Group na Ahmed Pacifique uhagarariye AHUPA basinyanye amasezerano azamara imyaka 5.

Nyuma y’uko AHUPA yeguriwe ibikorwa bya Salax Awards, kuri ubu hatarashira kabiri, ibintu byatangiye kugera aharindimuka kuko iyi kompanyi igiye kujyanwa mu nkiko itararenga umutaru bitewe n’ubuhemu yatangiye kuzana muri sosiyete nyarwanda by’umwihariko mu bakurikira iby’umuziki.

AHUPA igitangira ibikorwa byo kwamamaza umuhango wo gutanga ibihembo mu bahanzi,yegereye amasosiyete na barwiyemezamirimo ngo ibatere inkunga igikorwa cyabo kizagende neza batazahasebera bitewe n’uko ubushobozi bwayo bwari iyanga.

Muri ayo makompanyi AHUPA yegereye harimo n’abahagarariye ikinyobwa cya Estrella cyengwa n’uruganda rwo muri Spain rwitwa Estrella Damm kikaba gihagarariwe mu Rwanda na Monaco Cafe ibarizwa mu mugi wa Kigali rwagati mu nyubako ya T2000.

Ubuyobozi bw’iki kinyobwa mu Rwanda butazuyaje bwemeye gutera inkunga iki gikorwa ariko habaho amasezerano ko ku munsi w’ibirori byo gutanga ibihembo ku bahanzi,nta kindi kinyobwa cyaba igisembuye n’ikidasembuye kizahacururizwa uretse ESTRELLA yonyine.

Aya masezerano AHUPA ntiyayubahirije ari nabyo bitumye ijyanwa mu nkiko

Zimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye, harimo ko umuhango nyirizina wo gutanga ibihembo bya salax uzabera mu ihema rya camp Kigali taliki 29 Werurwe 2019 akaba ariho izi nzoga zizacururizwa.

Estrella zagejejwe aho ibirori byabereye hatangwa amabwiriza ko zitemewe gucururizwa muri Serena

Ibi rero siko byagenze kuko AHUPA yahinduye amatariki yari yemeranyijjweho n’impande zombi yimurira uwo muhango ku italiki ya 31 Werurwe.

Ntabwo ari ubwo buhemu AHUPA ishinjwa gusa,kuko yimuye n’aho ibihembo byagombaga gutangirwa ibivana muri camp Kigali ibyimurira muri Serena impande zombi zitabyemeranyijweho.

Ku munsi nyirizina w’iki gikorwa nabwo abashinzwe ubucuruzi bwa Estrella mu Rwanda, bapakiye inzoga ndetse na fanta zazo(Estrella zidasembuye) berekeza ahagombaga kubera igitaramo bagezeyo batangiye gupakurura bahabwa amabwiriza ko batemerewe kuzicururiza muri Serena.

Abashinzwe ubucuruzi bwa Estrella babujijwe gucuruza birabatungura

Ibi byose byatumye ubuyobozi bw’abahagarariye iki kinyobwa mu Rwanda bwiyemeza kugeza AHUPA mu nkiko ngo iryozwe ubuhemu ikomeje kugenda igaragaza.

Ntabwo ari Abahagarariye Estrella binubira imikorere y’abateguye Salax Awards gusa,kuko na nyiri ibyuma byakoreshejwe muri ibi birori(Sound) yifatiye kugahanga AHUPA ko yagaragaje imyitwarire igayitse nyuma y’uko amasezerano bari bagiranye atubahirijwe.

Abahanzi batari bacye n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki nyarwanda bagaya imigenzereze ya AHUPA ko yatangiranye ubuhemu bukabije bityo bakaba batangiye kuyitakariza icyizere.

Ibi bishingira ku mitegurire mibi yaranze ibi birori aho byari biteganyijwe ko byagombaga gutangira saa06h 00 bikaza kurangira bitangiye hafi saa satanu z’ijoro bikageza no ku wundi munsi.

Umuhanzi Maliya Yohani na Muyango,ni bamwe mu bahanzi bagowe n’amasaha ibirori byatangiriyeho bituma bataha batabashije gutanga ibihembo nk’uko byari biteganyijwe.

Hano Strella zari zisubijwe kuri Monaco aho zisanzwe zibarizwa

https://www.youtube.com/watch?v=EacGyY2do0M&feature=youtu.be

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *