Awilo Longomba azataramira abakunzi ba Kigali Jazz Junction Rwanda I Kigali

Mu mpera z’icyumweru twasoje nibwo ikigo cya RG Consult kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa Twitter  cyasabye abakunzi b’ibitaramo  ngarukakwezi bya Kigali Jazz Junction  kwitorera umuhanzi bifuza ko yazabataramnira mu kwezi ku ukwakira tuzijiramo ku munsi w’ejo .

Mu butumwa bugufi banyujijejo bagize bati : bakunzi  bacu iki nicyo gihe ngo mwitorere umuhanzi wimfuza  kuzataramana na muri Kigali Jazz  Junction yo mu kwezi ku  ukwakira  ,tubizeze neza ko uwo muraba mwitoreye mu mumenyeshwa  igitaramo  gisoje .

Nkuko byakomeje kugaragara kuri urwo rubuga  abahanzi batatu barimo  Awilo Longomba wo muri Repubulika  iharanira Demokarasi ya Congo yari ahatanye na Mya  wo muri Leta Zunze ubumwe z’amerika  na Suzanna Owiyo wo muri Kenya .

Kuri uwo munsi mu masaha ya saa Tanu ubwo igitaramo cy’umuhanzi Johnny Drille cyari gisojwe  nibwo umuyobozi Mukuru wa RG Consult Bwana Lubega Remmygious  yatangarije abaraho bose ko  mu Kwezi kwa cumi  umuhanzi watowe n’abakunzi ba Kigali Jazz Junction ngo azabataramire ari Icyamamare Awilo Longomba wo Muri RDC ku majwi 67%.

Uyu muhanzi yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yibanda ku njyana ya R&B Soul. Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Sans Papier’, ‘Fifi’, ‘Karoline’, ‘Zumbeya’ n’izindi nyinshi.

Yabaye umucuranzi w’ingoma mu itsinda rya Viva La Music, Stukas, Nouvelle Generationa na Loketo.

Mu 1995 nibwo yaretse ibyo kuvuza ingoma atangira urugendo rw’umuziki ku giti cye anashyira hanze album ya mbere yise ‘Moto Pamba’ afashijwe na Shimita, Ballou Canta, Dindo Yogo, Dally Kimoko, Sam Mangwana, Syran Mbeza na Rigo Star.

Mu 1998 yashyize hanze album yise ‘Coupe Bibamba’ yatumye amenyekana cyane muri Afurika, i Burayi no muri Amerika.

Yakurikiwe na Album Kafou Kafou yashyize hanze mu 2001 na ‘Mondongo’ yamuritse mu 2004 yakoranyeho na Japponais, Dailly Kimoko, Caen Madoka, Djudjuchet, Josky Kiambukuta na Simaro Lutumba.

Uyu muhanzi abarizwa mu Mujyi wa London mu Bwongereza. Yakoze ubukwe na Paradis Kacharelle babyaranye umwana umwe bise Lovy Believe Church Awilo Longomba.

Awilo inganzo ye ayikomora kuri Se Victor Longomba washinze itsinda rya T.P OK Jazz. Ise wa Awilo yari afite mukuru we Lovy witabye Imana, yari umuhanga mu ijwi rya ‘tenor’ yanabaye n’umwe mu bari bagize itsinda rya Super Mazembe ryari riyobowe na Longwa Didos.

Mu 2008 Awilo Longomba yashyize hanze album yise ‘Super-Man’ yamwaguriye igikundiro. Iyi album yamufashije gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, yanegukanye igihembo cya ‘Best Soukous Entertainer Award 2019’ nyuma yo kugira amajwi menshi mu 120.

87 total views, 5 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *