Chris Brown ntiyishimiwe n’abafana be nyuma yo gusomana n’umubyinnyi we

Umuhanzi Chris Brown  muri iyi minsi ukunzwe mu ndirimbo Privacy yongeye kugarukwaho n’itangazamakuru nyuma  yaho  mu minsi ishize ubwo yasomanaga  n’umubyinnyi we  ku rubyiniro

Chris Brown w’imyaka 30 yari yagiye gutaramira mu mujyi wa Detroit ku cyumweru. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Chris Brown waririmbye “Loyal”, agaragara asomana n’umubyinnyi we. Bamwe banavuze ko bishobora kubabaza Ammika Harris bakundanye muri iyi minsi

Kuba yagaragaye akora ibyo bamwe bavuze ko bidakwiye mu ruhame, byibukije ibiheruka kuba mu minsi ishize. Kuri Instagram, aherutse kuvuga ku ifoto ya Rihanna bahoze bakundana. Byatumye bamwe bakeka ko ashobora kuba yongeye kugirira Rihanna urukundo rwinshi.

Nyuma yaho na none Chris Brown yavuze ku ifoto ya Harris kuri Instagrama, byerekanaga ko bari mu rukundo. Harris bakundanye muri iyi minsi, bivugwa ko amutwitiye.’Privacy’ ni imwe mu ndirimbo ziri ku muzingo wa cyenda wa Chris Brown yasohoye mu kwa Gatandatu uyu mwaka. Uwo muzingo witwa ‘Indigo’.

68 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *