Dream Boys yaba yaramaze gusenyuka mw’Ibanga rikomeye

Itsinda rya Dream Boys rigizwe n’abasore  babiri baranzwe n’ubwumvikane bukomeye mu gihe cy’imyaka  isaga 11 yose ari  Nemeye Platini na Mujyanama  Jean Claude benshi  bazi Nka TMC  ni abasore bakunze  mu ndirimbo zuje ubutumwa cyane  cyane bw’agahinda nka Magorwa ,Sinzika ,Bella ,Wenda azaza  ni zindi  nyinshi , kuri ubu biri kuvugwa ko iri tsinda  ryaba ryaramaze gutandukana mu ibanga rikomeye.

Aba basore  bamenyaniye mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare  ruzwi nk’Indatwa  ariko batangira  kumneyekana cyane  ubwo bigaga muri Kaminuza y’U Rwanda I Butare  ari naho batangiriye kugaragaza  ingufu zabo nk’itsinda  nyuma  ya Urban Boys  imeze nkaho yabatangiriye nandi matsinda menshi aba basore baje kwigarurira  imitima ya benshi  kubera ubuhanga buri  umwe yagaragaza aho  TMC  yafatwaga n’umuririmbyi w’ibanze naho Platini we agakunda kuba umunyamshyengo  mu kubyina ibintu byatumaga bakundwa cyane  kugeza n’ubu aba basore bagiye  bitabira amarushanwa menshi  hano mu Rwanda nka  PGGSS ndetse  banabona ibihembo bitandukanye  muri Salax Award  zitandukanye .

Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi kwa Nzeri TMC ubwo  yasozaga amasomo ye  y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza   yatangaje  ko nyuma yi icyo cyicaro  yumva abonye  uburyo  yakomereza amasomo  ye hanze  y’u Rwanda aho yifuza guhorera Impamyabushobozi y’Ikirenga  (Phd ),nyuma yo gutangaza ibi  aba basore  ntago bongeye  gukora indirimbo nkuko bisanzwe  kuko mugenzi we  Platini yatangiye  kugaragara  akora  indirimbo ari kumwe n’abahanzi ku giti cye aho  muri uwo mwaka yanahise ahindura izina Akiyita P ari nako yashyize hanze Indirimbo yakoramye na Nelly Ngabo babarizwa mu nzu imwe  ibafasha ya Kina Music .

Nkuko bamwe  mu nshuti z’aba basore  twabashije kuvugana na babidutangarije aba basore bamaranye imyaka  myinshi baba neza cyane  kuva batangira umuziki batubwiye ko nyuma yaho TMC  atangarije ko yifuza kujya  gukomereza amasomo ye muri USA ,Mugenzi we Platini  yaba yarafashe iya mbere akegera TMC akamubaza koko niba afite uwo mugambi wo kujya  gukomereza masomo ye hanze ,undi  nkuko twabibwiye n’izo nshuti zabo ngo ntiyaciye ku ruhande yamutangarije ko bishobotse akabona uko agenda  yagenda ariko amuhamiriza ko kugeza uu we akiri mu Rwanda kandi ko Dream Boys ikomeje akazi kayo .

Ibi bitangiye kuvugwa cyane  nyuma yaho Platini ashyiriye ifoto kuri Instagram ari kumwe n’umuhanzi Rayvanny wo muri Wasafi avuga ko bagiye gukorana indirimbo ibintu byatunguye benshi  mu bakurikiranira  hafi umuziki nyarwanda  aho benshi  bibajije niba koko iri tsinda  ryaba rikiriho cyangwa ryaramaze gutandukana

.Umunyamakuru  Uwimana Basile  yandite kuri Twitter  ye ati “Platini ari muri Tz agiye gukora indirimbo ,maze iminsi mubona wenyine mu bikorwa bya muzika . Aho #Dreamboyz yaba ikibaho ra?

Mugenzi we bakorana kuri Televiziyo y’u Rwanda  Nzeyimana Luckman  yamusubije  ati

‘Kuri njye nanjye Mbona #DreamBoys Byararangiye gusa ibyo bakoze byari byiza , ariko kuri ubu mbanza buri wese nk’abantu babagabo kandi b’inshuti barahisemo inzira ya buri wese yishakira cyangwa y’ishimira!!!! New song ya #Platini na #Safi iraza Vuba #Platini mu kazi kose nyine

Ibi   ni  bimwe mu bikomeje gutuma abantu  benshi  bavuga ko iri tsinda  ryaba ryaramaze gusenyuka  mw’ibanga rikomeye cyane  nubwo bose  ntacyo  bashaka kubivugaho  gusa ku Ruhande  rwa  TMC we  yatangaje  ko n nta kibazo abona kuba  Platini ari gukora wenyine yavuze ko ntacyo.

Ati “Mwamubaza impamvu ari kwikorana, naho ubundi nta kindi kirenze icyo. Kuba yarahinduye izina nta makuru mbifiteho. Aya makuru yose uri kumbaza uko ubibona nanjye niko mbibona nta kintu mbiziho, yagiye no muri Tanzania ntabizi.”

“Nta kintu mbiziho ibintu byose. Si ikibazo cy’umubano ahubwo buri muntu aba afite ubuzima bwe bwihariye. N’ubwo muba muri itsinda umuntu aba afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka.”

Abajijwe ibikorwa bya Dream Boyz biri imbere, yavuze ko bihari ariko ntiyavuga ukwezi bishobora kuzagira hanze.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *