Ndi umurundikazi, nikundira abasore b’abanyarwanda ariko bo mbona bantinya- Nkore iki?

Ndabaramukije mwese, nk’uko nabivuze haruguru ndi umurundikazi, nitwa Bella, maze imyaka igera muri 7 mba mu Rwanda i Kigali, nkunda abagabo b’abanyarwanda ariko abenshi batinya kuntereta nyuma yo kumva mvuga Ikirundi.

Mu by’ukuri navukiye i Burundi, ariko mu nyuma naje kuba muri famille i Kigali kubera ko ari naho nize, birangira mbonye n’akazi inaha, ndahakunda ku buryo ntateganya kuzasubira mu Burundi, ni nayo mpamvu numva nkunze abagabo bo mu Rwanda kuko numva ariho nzaba.

Rwose ntababeshya, akenshi abasore b’abarundi baba mu Rwanda nibo usanga bansaba urukundo kandi mba numva batanshishikaje, ariko ab’abanyarwanda nkabona basa n’abatinya kungezaho iki gitekerezo kandi mba nkikeneye cyaneee!!

Mfite 28 ans, akazi mfite ni keza. Imana izambabarire mbone umusore nifuza w’umunyarwanda, umpa urukundo, amahoro, twibanire neza mu buzima twifuza. Ntabwo nshaka abanshyushya umutwe. Gusa mbabazwa n’uko ntaramubona ahari biterwa n’uko bambona, sinzi pe!

Nirinze gushyira nimero aha, nk’uko n’abandi nabonye babigenje kandi bikamera neza, wowe shyira nimero yawe muri comments cyangwa Emmail umbwire n’aho uri, mbese byose wifuza kuba wambwira, mu nyuma ndaguhamagara cyangwa nkwandikire. Ndabashimiye!!

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

6 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *