Umuraperi Siti True Karingombe yashimiye Safi wamufashije gushyira hanze indirinbo ye nshya Umunyerezo.

Munyurangabo  Steven  uzwi nka   Siti True  Karingombe n’umwe mu  baraperi bari kugenda  bigaragaza neza mu njyana ya  Hip Hop  ,nyuma yo kurangiza amasomo yes  mu ishuri rya Muzika  rya Nyundo aho  yize  kuvuza  Ingoma ndetse  no kuririmba Rap yiganjemo Ibyivugo ,

Kuri uyu wa mbere  tariki ya 13 Mutarama 2020 nibwo uyu  musore yashyize hanze indirimbo ye  yakoranye n’umuhanzi Niyibikora Safi uzwi nka  Madiba  indirimbo bise  Umunyerezo .

Mu kiganiro na Kigalihit  Siti  True  Karingombe  yadutangarije ko afite  ibyishimo byinshi kuba  Umuhanzi Nka safi yaremeye  kumufasha bagakorana iyo ndirimbo nyuma  y’igihe  kirekire bari basanzwe baziranye  ariko barabuze umwanya  wo gukorana indirimbo ariko  kuri iyi nshuro bakaba barahurije hamwe ibitekerezo byabo   hamwe bagakora indirimbo ivuga ku mbogamizi umusore  yahuye nazo mu Rukundo akajaya abura uko  asura umukunzi we .

Yakomeje atubwira ko ubwo  bandikaga iyo  ndirimbo babanje gushaka kuyita  amafaranga   ariko babona iryo zina  ritazahagurutsa abakunzi ba muzika  maze  bafata  umwanzuro wo  kuyita  Umunyerezo.

Muri  iyo  ndirimbo baririmba ku musore wakuranye n’umukobwa w’ubwiza mu cyaro. Igihe kimwe akabona ubushobozi akajya gutura mu Mujyi, ubuzima bugahinduka akaba mwiza kurushaho gusa agakomeza kuvugana n’uyu  musore.

Uyu musore ahora yibaza uko umukunzi we amerewe, urukumbuzi rukamuzonga akabura uko ajya kumusura bitewe no kubura amafaranga. Ahora yibaza niba umukunzi we atarabonye undi musore bacudika.

Ubusanzwe uyu  musore  uzi kuririmba  Injyana ya Rap akunze  kugaragara ku rubyiniro  afasha umuhanzi Riderman  ibintu bikunze gutuma  abantu benshi  bamubonamo ubuhanga.

Indirimbo Umunyerezo  yakozwe  mu buryo bw’amajwi yakozwe na Trackslayer muri Touch  Records ikaba  ifite  iminota  3  n’amasegonda 51

108 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *