Danny Vumbi wasinye muri Kikac Music yashyize hanze indirimbo yise Ndi muto

Umuhanzi Semivumbi Daniel wiyise Danny Vumbi yasohoye indirimbo “Muto” ya mbere akoze kuva yakwinjira mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kikac Music imaze imyaka ibiri ku isoko ry’umuziki.

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020 nibwo ‘Label’ ya Kikac Music yatangaje ko yasinyishije umuhanzi Danny Vumbi amasezerano y’umwaka umwe ashobora kwiyongera.

Yasanzemo umuhanzi Mico the Best bivugwa ko yasinye imyaka itanu muri iyi ‘Label’. Indirimbo ye nshya yise “Muto” yubakiye ku bantu bazihiza isabukuru y’amavuko bakitera akanyubago bavuga ko bakiri bato.

Mu kiganiro  amaze  kugirana na Kigalihit Danny Vumbi yatubwiye ko muri iyi  minsi hari abantu bishima cyane kubera   amasaburu y’uko biyongereye imyaka  ariko  bamwe  ntibumva ko baba bari gusaza ariko isabukuru  yagera bakishimira ko bakiri bato.

Yavuze ko yatangiye gutekereza uko azakora amashusho y’iyi ndirimbo kandi ko yumva azifashishamo abakuze bagakina ubutumwa yaririmbye muri iyi ndirimbo bishimira imyaka bagezemo ariko bavuga ko bakiri bato.

Danny Vumbi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Muri abana babi” yakunzwe mu buryo bukomeye. Aho yatanzemo ubutumwa ku bamwe mu nshuti ze  azibaza impamvu zagiye  zimenya ibintu  ntizimubwire uko  gahunda yose yifassha 

Muri 2014 yashyize hanze indirimbo yise “Ni Danger” yabyinywe ivumbi riratumuka.  Ni indirimbo yatumye yisanzura mu kibuga cy’umuziki ivugwaho n’abakomeye.

Nyuma  mbere ya Danger  na nyuma  yayo Danny Vumbi  yashize hanze indirimbo nyinshi  zirimo  wabigenza Ute ,Akateye ,Injurugutu,Ni Uwacu ,Twibuke Twiyubaka yakoranye na Bruce Melodie,Rimuhe,Nyakamwe ,Murasa,.Arirarira,Hapana Papa,Agatsimbo,Ubwengeku gihe ,Bango,Abana Babi

Iyi ndirimbo ye nshya “Muto” ibaye iya mbere ashyize hanze kuva umwaka wa 2020 watangira. Yakozwe na Producer Iyzo ndetse na Element bose bakorera muri Country Records ya Noopja wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Murabeho’.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *