BreakingNews: Jado Castar na David Bayingana basezeye kuri RadioTv10.[Yavuguruwe]

Mu nkuru twabagejejeho ku munsi w’ejo y’isezera ry’abanyamakuru 2 Jado Castar na David Bayingana kuri RadioTv10; twababwiye ko tugitye gukurikirana neza aya makuru niba ari impamo kuko yari ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga mu gihe ntagihamya yabihamyaga neza.

—-{Inkuru iheruka}—–

Amakuru ari ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuri uyu mugoroba aracicikana ari amwe yose avuga ku isezera ry’umuyobozi wa RadioTv10 Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar ndetse n’umwungirije Bayingana David bose kandi banazwi mu gisata cya Sports.

Mu mwaka ushize wa 2017 nibwo abanyamakuru Kayishema Tity, Rigoga Ruth, Ndahiro Valens Pappy ndetse na Yago(2019 igiye kurangira) batandukanye na RadioTv10.

Kayishema Tity na Rigoga birukanwe kuri RadioTv10 nyuma yuko basabye akazi muri RBA bagikorera iki gitangazamakuru

Nubwo ariko aya makuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga; ntabwo ba nyiri ubwite bo bagize icyo bayavuga ho.

Mu mpera za 2019 umunyamakuru Yago nawe yasezeye RadioTv10
Ndahiro Valens Pappy yatandukanye na RadioTv10 mu mwaka ushize

Nkuko twatangiye iyi nkuru; aba baba baje bakurikira abavuzwe haruguru nabo bamaze gutandukana na Tele 10 ifite RadioTv10.

—–{Yavuguruwe}—-

Aya makuru y’isezera rya Jado Castar na David Bayingana abanyamakuru 2 bakomeye mu Rwanda mu gisata k’imikino bakaba kandi bari abayobozi 2 bayobora Radio na Tv10; aya makuru ni impamo nkuko tubikesha David Bayingana wemereye Kigalihit.rw ko bamaze gusezera ku kigo Tele 10 gifite Radio na Tv10.

Yavuze ko we na Castar basezeye iki kigo ku bushake bwabo ariko bagakora iminsi 30 ingana n’ukwezi mu gihe hari gushaka abandi bazaza kubasimbura.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *