UKO MISS RWANDA GUTORANYA ABAKOBWA 20 BAZAKOMEZA BIMEZE LIVE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu i Gikondo hari kubera irushanwa rigamije gushaka abakobwa abakobwa 20 bakomeza bakajya mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Ni irushanwa ryabereye mu ihema rigari iri ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Abakobwa uko ari 54 bose biteguye gutambukana umucyo no gutanga ibitekerezo by’inyamibwa kugira ngo babashe kwemererwa gukomeza.

Inshuti n’imiryango n’abakurikirana irushanwa babukereye amatsiko ni menshi bategereje kureba uko abo bashyigikiye bari bwitware.

Incamake y’amajonjora y’ibanze

Muri rusange abakobwa biyandikijishe ngo bahatane muri iri rushanwa ry’abakobwa b’ubwiza, ubwenge n’umuco basaga 400 ariko siko bose bageze ahabereye amajonjora.

Uyu mwaka wa 2020 ni wo waciye agahigo ko kugira ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’iyatambutse ibishimangira intambwe iri rushanwa rikomeje gutera.

Tariki 21 Ukuboza 2019 abakobwa bo mu Ntara y’Uburengerazuba bari bamaze igihe bararitswe bayiraye ku ibaba maze bajjya guhatanira mu Karere ka Rubavu.

Mu bakobwa 13 bemerewe guca imbere y’akana nkemurampaka batandatu bonyine nibo bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro ari bo: Aisha Uwase, Hope Akaliza, Phoebe Uwamahoro, Joyeuse Uwimana, Denise Umutesi na Anitha Umuratwa.

Mu ntara y’Amajyaruguru naho habonetse abakobwa batandatu muri 14 baciye imbere y’akanama nkemurampaka. Abo ni Phionah Mukabashambo, Braise Tumuhorane, Natasha Umubyeyi, Melisa Urujeni, Doreen Umuhoza na Rosine Mukangwije.

Mu Ntara y’Amajyepfo ari naho haheruka kubera ijonjora hatowe Imanashimwe Hope Joy, Musana Teta Hense, Umwariwase Claudette, Ingabire Joie Ange, Igihozo Diane, Umutoniwase Carine na Mumporeze Josiane.

Intara y’Uburasirazuba niyo yatangiriyemo impinduka mu bijyanye n’ubwitabire kuko abakobwa 31 ari bo bemerewe guhatana maze 15 bemererwa gukomeza.


Abo ni : Numukobwa Dalillah, Niheza Deborah, Umutesi Nadege, Ineza Charlene, Nikuze Icyeza Aline, Umwiza Phiona, Kansime Deborah, Ingabire Rehema, Wihogora Phionah, Murangamirwa Ange, Ingabire Denyse, Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Munezero Grace, Teta Ndenga Nicole na Ingabire Diane.

i Kigali ho byari agahebuzo kuko hakomeje abgera kuri 20 ari bo Tuza Prime Rose, Christelle, Mpinga Josepine, Umurerwa Blandine, Irasubiza Alliance, Teta Maureen, Uwimpaye Marlene, Kamikazi Rurangirwa Nadege, Utamuliza Ella Penaeve, Gaju Emelyne, Mumararungu Ange Aline, Mutesi Denyse, Ishimwe Divine,Ishimwe Meryse, Kamikazi Celia, Kirezi Rutaremara Brune, Mutegwantebe Chanice, Marebe Benitha, Mulisa Rose Mary, Ingabire Gaudence, Nishimwe Naomi.

Abafana ntibakanzwe n’imvura

Mu mujyi wa Kigali hiriwe umucyo ariko bigeze ku gicamunsi ikirere kibirunduye maze imvura nyinshi irisuka. Hari abakekaga ko igwa by’umunyuzo ubundi bakambara neza bakajya kwirebera ibi birori by’imboneka rimwe.

Si ko byagenze kuko imvura yamaze amasaha atatu yaheze ku rugi, icogoye gato abafana biyemeza kuyigendamo bakajya gushyigikira ababo.

Ukigera aho irushanwa ribera usanganirwa n’amatsinda y’abantu bamabaye imipira isa iriho amafoto n’ibyapa y’abo bashyigikiye. Mu ihema DJ Ira ari gusunika imiziki yirukana ubukonje mu abafana bari kubyina za Murera wagira ngo ni muri sitade.

Impinduka mu kanama nkemurampaka

Mu majonjora y’ibanze akanama nkempurampaka kabaga kagizwe n’abantu batatu ari bo Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa na Mike Karangwa waje gusimburwa na Dr Higiro Jean Pierre mu ijonjora rya Kigali.

Kuri uyu munsi hajemo impinduka kuko ubu harimo umuhanzikazi Mariya Yohana, inzobere mu bukungu Teddie Kaberuka, Mutesi Jolly, na James Munyaneza.

UKO IRUSHANWA RIRI KUGENDA

19:30: Abakobwa batangiye kwiyereka akanama nkempurampaka n’abafana. Bose bambaye amakanzu maremare bari gutambuka ari babiri babiri, bagasubira mu rwambariro.

Uburyo irushanwa ryabaga byahindutse kuko nta byo kubaza ahubwo umukobwa arahita avuga umushinga we. Amanota 40% yahawe umushinga, ubwiza, ishema isheja n’intambuko ni amanota 30% naho imyitwarire ye n’imivugire bifite amanota 30.

IMISHINGA Y’ABAHATANA

Akaliza Hope nimero 1 mu irushanwa avuze ko afite umushinga wo gushishikariza abakobwa kugana mu bijyanye n’ubukerarugendo. Yavuze ko azafatanya na RDB mu gutegura amahugurwa azafasha umwana w’umukobwa kumenya birambuye igihugu cye.

Gaju Evelyne avuze ko yifuza kuganiriza urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga n’abacicirikije amashuri kwihangira imirimo. Ngo yamenye ko Leta y’u Rwanda ishishariza benshi kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro kandi ko azafatanya na BDF bakangurire urubyiruko kwiteza. Ngo azanakangurira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kwihangira imirimo.

Gihozo Diane avuze ko afite umushinga wo kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu. Yavuze ko hari ubushakashatsi yakoze bugaragaza umubare munini w’abakobwa baterwa inda bitewe n’uko akenshi ababyeyi batabaganiriza.

Imanishimwe Hope Joy yavuze ko afite umushinga wo kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu kuko ari ikibazi gihangayikishije.

Ingabire Diane afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Yatanze imibare igaragaza ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi ku muntu ubikoresheje. Avuga ko azafatanya n’inzego zitandukanye akangurire ababyeyi kugira ngo akumire ikoreshwa ryabo.

Gaudence Ingabire yavuze ko afite umushinga wo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda. Atanga imibare igaragaza ko uru rwego rufitiye akamaro kanini iguhugu kandi ko azishishakariza urubyiruko kumenya ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ingabire Jolie Ange yavuze ko afite umushinga wo gukangurira urubyiruko umuco wo kwizigamira. Avuga ko abonye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yakorana bya hafi na benshi kugira ngo abantu bagira umuco wo kwizigamira.

Ineza Charlenne afite umushinga wo gufasha abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye guhitamo neza amasomo yo kwiga kuko ngo hari abagorwa n’amasomo bitewe n’uko bahisemo nabi.

Abagize akanama nkemurampaka bari kumva imishinga y’abakobwa

Murerwa Blandine afite umushinga wo kongerera ubushobozi ku babyeyi n’abakomoka mu gukemura amakimbirane mu muryango.

Musana Teta Hense afite umushinga wo kurwanya kanseri y’ibere yibasira cyane abagore. Yigisha abantu uko ibimenyetso byabo n’uko bayirinda afatanyije n’inzego zitandukanye.

Mutegwantebe Chanice afite umushinga wo gukangurira abantu basabiriza ku muhanda kwiteza imbere bakoresheje impano zabo akazafatanya n’ibigo by’imari.

Niheza Deborah afite umushinga wo kwita ku bidukikije hirindwa imihandagurikire y’ikirere. Afite gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 20 birimo n’iby’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Nikuze Icyeza Aline afite umushinga wo gufatanya na leta mu gushishikariza abanyarwanda mu kwizigamira by’igihe kirekire mu kigega cya Ejo Heza. Yakwibanda cyane ku rubyiruko ruri mu mashuri kuko ari rwo rwafasha leta kugera kuri uyu mugambi.Niheza Deborah afite umushinga wo kwita ku bidukikije hirindwa imihandagurikire y’ikirere. Afite gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 20 birimo n’iby’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Nikuze Icyeza Aline afite umushinga wo gufatanya na leta mu gushishikariza abanyarwanda mu kwizigamira by’igihe kirekire mu kigega cya Ejo Heza.

Nishimwe Naomi afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu rubyiruko rwahuye n’ibibazo bitandukanye aho azifashisha ubujyanama.

Numukobwa Dallilah afite umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga kuko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kutabona amakuru, guhabwa akato mu kazi n’ibindi.

Umubyeyi Natacha afite umushinga wo gusigasira indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu rubyiruko kuko rushishikariye kwiga imico yo mu bindi bihugu.

Akaliza Hope

Gaju Evelyne

Igihozo Diane

Imanishimwe Hope Joy

Ineza Charlene

Ingabire Denise

Umulisa Rosemary afite umushinga wo kurwanya imirire mibi bana bari munsi y’imyaka itanu kuko ari ikibazo kiri ku rwego rwo hejuru. Afatanyanyije n’inzego zitandukanye azanyuza ubutumwa bwe mu nama, n’umugoroba w’ababyeyi.

Mutesi Nadege afite umushinga wo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko binyuze mu kwizigamira kugira ngo babone igishoro.

Umutoniwase Nadia afite umushinga wo gufasha abana bo ku muhanda bari mu buzima bubi mu rwego rwo gutegura ejo heza hazaza h’u Rwanda.

Umwiza Phionah afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18.

Uwamahoro Phoebe afite umushinga wo kurwanya igwingira mu bana kuko ari ikibazo kigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

Uwimana Joyeuse afite umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwizigamira mu rwego rwo kwigira no kwiteza imbere.

Uwimpaye Marie Rene afite umushinga wo kwigisha abanyarwanda ubumenyi bw’ibanze mu kwirindira umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *