Miss Rwanda 2020: Abakobwa bahawe telefone bongera kuvugana

Ku munsi wa gatatu wa Boot Camp abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 bemerewe gukoresha telefoni bwa mbere baboneraho amahirwe yo gushishikariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga kubatora.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ubwo bari bavuye gufata ifunguro rya nijoro. Byari ibyishimo kuri benshi kuko bongeye kubona amahirwe yo kuvugana n’abo basize imuhira ndetse ubararanganyijemo amaso wabonaga ko buri umwe yishimye.

Benshi bahise bihutira gusaba imiryango, inshuti n’abandi bose kubashyigikira babatora muri Miss Rwanda 2020. Ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye bahise bagenda bashyiraho amafoto yabo agaragaza uburyo batorwa na nimero zabo.

Ni mu itora rikorerwa kuri SMS no kuri Internet aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika nimero y’uwo ushyigikiye ukohereza kuri 1525. Abakobwa bari mu irushanwa bari gutorerwa kuri nimero bari basanganywe.

Amatora ya Miss Rwanda yasubukuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare saa moya z’umugoroba, akazongera guhagarara tariki 22 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba ari nawo munsi hazamenyekana uwegukanye ikamba.

Umukobwa umwe uzaba wahize abandi mu gutorwa cyane azahita abona itike imugeza mu icumi ba mbere ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbure Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *