France :MK Isacco yashyize hanze amashusho y’indirimbo Urampagije (Video)

Umuhanzi w’umunyarwanda Murwanashyaka Isaac wamamaye nka MK Isacco mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo “Urampagije” nyuma yuko asinye. amasezerano y’ubufatanye n’ inzu ifasha abahanzi gucuruza indirimbo zabo ibarizwa mu Bufaransa yitwa Keyzit Africa Distribution.

MK Isacco amaze gutangariza KIGALIHIT ko Label ye ya MK Production yashinze ibarizwa mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa isanzwe ikorana n’umuhanzi Larissa Dovito ukomoka muri Madagascar.

Uyu muhanzi umaze kuririmba mu bitaramo bikomeye yavuze ko iyi Label igiye kumara umwaka ikorera muri iki gihugu kandi ko igenda yaguka uko bucyeye n’uko bwije.

MK Production yashinze yasinye amasezerano y’imyaka itatu na kompanyi yitwa Keyzit Africa Distribution izajya imenyekanisha ibihangano bye muri iki gihe cyose bagiye kumara bakorana.

Mk Isacco avuga ko mu gihe agiye kumara akorana n’iyi kompanyi azaharanira ko ikorera no mu Rwanda.

Ikorera muri Cote d’ivoire, Mali, Senegal, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), U Bufaransa, Maroc, Togo, Belgique, Nigeria n’ahandi.

Aya masezerano yabanjirijwe n’indirimbo yise “Urampagije” ishingiye ku nkuru y’umusore wamuganirije iby’urukundo rwe n’umukobwa yiyemeje ko bazabana akaramata nyuma y’uko banyuze mu bigeragezo bikomeye ariko akamunambaho.

Mk Isacco wari uherutse gusohora indirimbo “Uko ubikora” yagize ati “Igihe cyarageze umusore abona ko ntawundi wamurutira umukunzi we ko ariwe umuba hafi y’aba mu byishimo cyangwa mu bibazo.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yagizwemo uruhare n’abantu bari mu Rwanda, mu Bubligi ndetse no mu Bufaransa. 

Amajwi (Audio) yayo yafashwe anatunganwa na Producer Trackslayer uherutse muri touch record naho amashusho yafashwe na Julien.

103 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *