Nishimwe Naomie niwe wegukanye ikamba rya miss Rwanda 2020 Amafoto

Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa! Urugendo rw’amezi abiri mu rwego rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge, n’umuco rushyizweho akadomo. Miss Rwanda 2020 ni Nishimwe Naomie

Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa! Urugendo rw’amezi abiri mu rwego rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge, n’umuco rushyizweho akadomo. Miss Rwanda…

Tariki ya 22 Gashyantare 2020 ni umunsi wari utegerejwe n’abanyarwanda batari bake bari mu mpande zitandukanye z’Isi. Amatsiko yari menshi bose bashaka kumenya ‘Miss wa Vision’.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu abafite ababo bari mu irushanwa n’inshuti n’abakurikira irushanwa berekeje ku nyubako ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo ahagomba kubera umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda.

Ibyishimo, igishyika n’ubwoba ni byo byari ku mitima ya benshi bibazaga uko biri burangire, niba uwo ashyikiye aza kwigaragaraza akabahesha ishema, impundu zikavuga iwabo.

Bari bakoze ku byapa byamamaza, imipira iriho amafoto y’abo bashyigikiye, amafirimbi n’urwamo rwinshi byahanganaga n’umuziki wasinikwaga na DJ Ira.

Nimwiza Meghan wari umaranye umwaka iri kamba, yari yabukereye  mu ikanzu nini cyane y’umutuku, azi neza ko arara arihaye nyiraryo akamukorera mu ngata.

 Hari na ba Nyampinga bo mu bindi bihugu nka Uganda, Tanzaniya na Botswana,Miss Ghana n’igisonga cye cya kabiri, Miss Burundi, na Miss wa Soudan y’Epfo.

 Mu cyumba cya Intare Arena kandi harimo abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y”urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki n’abandi.

Ntarindwa Diogene, Umurerwa Evelyne, Mutesi Jolly, Sherrie Silver na Munyaneza James nibo bifashishijwe ngo bakemure impaka hagati y’aba bakobwa b’imbavu ndende n’ibitekerezo birimo inyurabwenge.

Abakobwa bahatanye ari 19 kuko umwe muri bo Ingabire Jolie Ange atabashije gukomezanya nabo bitewe n’ikibazo cy’uburwayi yagize.

Batangiye biyerekana bose bambaye amapantalo y’umukara n’imipira y’umukara, hakurikiraho umwanya w’ibibazo aho umukobwa yatomboraga nomero y’ikibazo akagisubiza mu rurimi yifuza.

Evelyne Umurerwa na James Munyaneza nibo bakemurampaka babajije gusa. Umwe yabazaga mu Kinyarwanda undi mu Cyongereza.

Nyuma y’uyu mwanya w’ibibazo akanama nkempurampaka kagiye kwiherera mu gihe ibirori byari bikomeje  aho Itorero Inganzo Ngari ryafatanyije n’abakobwa bahatanaga kwerekana imbyino.

Umwanya wo gutangaza abakobwa 10 bakomeza n’abandi icyenda bagombaga kurangiriza urugendo rwabo aho.

Nishimwe Naomi ni we wakomeje bwa mbere abikesha ko yatowe cyane kuri interineti na telefone. Abanda ni Umutesi Denise [Nimero 43], Gaudence Ingabire [Nimero 8], Umwiza Phiona [Nimero 47], Mutegwantebe Chanice [Nimero 27], Irasubiza Alliance [Nimero 11], Teta Ndenga Nicole [Nimero 35], Musana Teta Hense [Nimero 26],  Umuratwa Anitha [Nimero 42] na Akaliza Hope [Nimero 1].

Aba bakobwa 10 bongeye bahabwa umwanya wo kujya imbere y’akanama nkemurampaka bavuga imishinga yabo mu ndimi bisanzuyemo. Barangije nabwo bagiye kwiherera ngo baze batanganze batatu bagomba kuvamo Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye.

Nyuma y’umwanya muremure abantu bategereje, abakemurampaka bavuye kwiherera hatangazwa abakobwa batsinze bahereye kuri Miss Heritage wabaye Teta Ndenga Nicole, Miss Congeniality Ingabire Diane, Miss Popularity Irasubiza Alliance ahita ahembwa na MTN amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbu 500, Miss Photogenic Nishimwe Naomie ahita ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Igisonga cya kabiri yabaye Umutesi Denise ahembwa miliyoni n’ibihumbi 200 ndetse yemererwa no gusohokera muri Hoteli Lapalisse Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.

Igisonga cya mbere yabaye Umwiza Phionna wahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 200 akazakorana na Multi Design Group ndetse akemererwa gusohokera muri Lapalisse Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.

Nishimwe Naomi ni we wabaye Miss Rwanda aho yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, umushahara w’amafaranga ibihumbi 800, itike y’indege ijya Dubai n’ibindi bitandukanye.

10 ba mbere

Ba Nyampinga ba 2019 basimbuwe

533 total views, 3 views today

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *