Indirimbo Urugamba ya Riderman na Bruce Melody barasaba abantu kugarukira Imana

Umuraperi Riderman akunze gufatanya n’abandi bahanzi mu gukora indirimbo zitandukanye ndetse rimwe na rimwe akaba ajya asubiramo zimwe mu ndirimbo yari yarakoze mbere. Kuri ubu yasubiyemo indirimbo yigeze gukora kera ariko akayisubiranamo na Bruce Melody.

Impamvu ya mbere yo kuyisubiramo ni uko ari indirimbo yanjye nkunda cyane. Nahisemo kuyisubiranamo na Bruce Melody kugira ngo twongere twibutse abantu ko ubuzima turimo ari urugamba tuba turwana kandi mu byo turwanira byose nidupfa nta na kimwe tuzajyana…

Ubwo Kigalihit yaganiraga  Riderman niba muri iyi ndirimbo yasubiwemo hari ibyo yaba yarahinduyemo bitandukanye n’ibyari mu ndirimbo ya mbere.

Riderman ayatubwiye ko  nta kintu bahinduyemo cyane  gusa babikoze kugira ngo bakomeze bakangurire  abantu  ko urugamba rugikomeje  kandi bagomba kurushaho  kubibitsa kwigarurira Imana  kuko isumba byose kuko ariyo nyiri impuhwe  , ikindi nukubwiriza bantu ko bagoba kwibuka ko iyiisi irimo ibishuko byinshi  cyane byadutanya n’uwiteka .

Kanda hano wumve indirimbo Urugamba ya Riderman na Bruce Melody

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw 

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO