Kwibuka

Ubutumwa bwa Senderi ashimira abamutumiye mu biganiro byo kwibuka

Umuhanzi Senderi International Hit yashimiye abayobozi n’abandi banyarwanda batandukanye bamutumiye mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Senderi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram  yagiye ashishikariza abafana  n’ishuti ze gukomeza kwibuka biyubaka ndetse no kwitabira ibiganiro byo kwibuka aho bari hose. Ubutumwa Senderi yatanze ashimira abamutumiye mu biganiro byo […]

Kwibuka 24 : Madiba Foundation yasuye abacitse kw’icumu rya jenoside b’i Karembure

Umujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro akagari ka Karembure ni ho hiciwe abazize Jenoside bari barokotse ubwicanyi bwari buri kubera i Nyanza ya Kicukiro. Aka gace gafite amateka ababaje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ko Safi Madiba n’umuryango yashinze wa Madiba Foundation basuye bifatanya n’abatishoboye b’aho barokotse Jenoside.     Safi Madiba wari […]

Kwibuka 24 :Abakozi ba Airtel Tigo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Mu gihe abanyarwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abtutsi muri 1994 ,Ubuyobozi  ndetse n’abakozi b’ikigo cy’itumanaho cya Airtel Tigo Rwanda  basuye urwibutso rwa Jenoside  rwa Nyamata  banunamira Inzirakarengane  zirenga Ibihumbi 45 z’abatutsi ziciwe aho i Nyamata     Abo bakozi bakozi basuye urwo rwibutso  bari bayobowe na bamwe mu bayobozi bakuru […]

Auddy Kelly yashyize hanze amashusho y’indirimbo Never Again ahumuriza abarokotse Jenoside yo muri 1994

Auddy Kelly yasohoye amashusho y’indirimbo y’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 ubu bwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni. Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Munyangango Audace asanzwe akora umuziki wiganjemo injyana ya RnB na gakondo mu ndirimbo z’urukundo. Mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahisemo […]

Kwibuka 24 : Umuhanzi C Boy arakangurira urubyiruko kumenya amateka ya jenoside no kuyasigasira

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi C Boy  wamenyekanye nka Elavy cyangwa kitenge fashion yatanze ubutumwa buhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.anasaba urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside no kuyasigasira kugira n’abazabakomokaho bazayamenye . Uyu musore ufatanya umwuga w’ubuhanzi n’imideli ubwo jenoside […]

Kwibuka 24 :Tariki ya 11 Mata 1994: Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi bari bahungiye ETO-Kicukiro

Muri bimwe mu byaranze itariki ya 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanye bwakomeje gufata umurego mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni na wo munsi ingabo za Loni zatereranye abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro. Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo mu Bubiligi zasize abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi […]

Kwibuka 24:Tariki ya 10 Mata 1994: Umunsi abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal

Kuri iyi tariki ubwicanyi bwarakomeje mu buryo bukomeye, aho mu bice byinshi abatutsi bishwe mu buryo butagira ingano. Icyo gihe abasirikare barindaga Perezida Habyarimana barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka. Ni wo munsi abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Kanombe, […]

Kwibuka24: Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda

Urumuri rw’u Rwanda ni urwanjye nawe; ni urumuri rutazima; ni urumuri rw’ubuzima.” Ubwo ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo y’urubyiruko ishimangira ko icyizere cyo kubaho cyiriho mu gihe cyose nk’Abanyarwanda bashyize hamwe bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.   Ni ku nshuro ya 24 u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyampinga w’u Rwanda 2018, […]

Kwibuka 24 :Meddy yatanze ihumure ku banyarwanda babuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy, yatanze ubutumwa buhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi w’umunyarwanda ariko ubu akaba yibera ku mugabane wa Amerika, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yavuze ko […]

Kwibuka 24 :Tariki 9 Mata 1994 yari inzira y’umusaraba ku Batutsi bicwaga mu bice byose by’u Rwanda

Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya 09 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi. Nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi […]