Inzu Itunganya muzika ya Incredible Record yaba iri mu marembera nyuma yuko abahzno bose bayibarizwagamo nta numwe ukiyikoreramo

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 inzu itunganya umuziki bita Incredible Records yabarizwagamo abahanzi bagera kuri bane harimo Aime bluestone,Khalifan,Dany Nanone,ndetse na Davis D.Muri aba bahanzi bose barangije umwaka wa 2017 batagaragaje imbaraga n’ubushake muri muzika aho byatumwe bamwe bibaza aho aba bahanzi barengeye.

Related image         Aba nibo bari bagize itsinda rya Incredible Records

Muri aba bahanzi harimo abasezeye biramenyekana aha twavuga umuhanzi Khalifan wabonye imikoranire ye na Incredible Records idahwitse ahitamo gusezera,nubwo abasigayemo bateruye ko basezeye ariko bisa naho bari gukuramo akabo karenge bucece basa n’ababigira ibanga.

Umuraperi wari umunyembaraga mu bihe byashize ariko werekanye imbaraga nkenya cyane muri 2017 Dany Nanone ,uyu mwaka nta kintu kigaragara akoreye muri iyi nzu mu mwaka ushize, ibi byatumwe bamwe mu bakurikirana umuziki bya hafi bavumburako Dany Nanone yaba yarunze murya mugenzi we Khalifan .

Dany Nanone kandi indirimbo ye yise I love you Too yakoranye na Jody niyo aheruka gukoreramo Taiki 30 Ukuboza 2016,Amakuru  twakuye ahantu twizeye yemeza ko Dany Nanone kuva yava mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabaga kunshuro ya 6 akaza kwegukana umwanya mubi wa 9 akurikiwe na David D byamweretseko iyi nzu ya Incredibe ntakazi gahambaye yamufashije kuko ntiyongeye kuyigaragarizamo kandi yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu muhanzi Dany Nanone kandi icyakwerekako yasezeye iyo wumvise neza amajwi agize indirimbo ye yise Soldier ntabwo avugamo Label yamukoreye iyi ndirimbo nkuko izo yakoreye muri Incredible Records yabivugaga.

Dany Nanone aganira n’itangazamakuru ntapfa guhita yerura neza nimba atakibarizwa muri Incredible usanga arya iminwa yagize ati”buriya nimba ndimo cyangwa ntakirimo byose nzabitangaza italiki nyirizina nigera ubu reka mbe mbiretse kubishyira ku karubanda”.

Aime Blustone  twavugako nawe asoje umwaka ntabikorwa akoreyemo bigaragara ,usibye umuhanzi Davis D niwe twakwemeza neza ko akiri muri iyi nzu itunganya umuziki Incredible Records.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO