Itariki The Ben yagombaga gusubirira muri Amerika yahindutse

Umuhanzi  Mugisha The Ben  umaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje kw’itariki ya 24 Ukuboza 2016 aje gutaramira abanyarwanda muri gitaramo cya East African Promoters , itariki ze zo gusubira mu leta zunze ubumwe z’amerika  zahindutse  kubera ibindi bitaramo bitanganyijwe gukorerwa mu bindi bice by’U Rwanda .

The Ben aha yari yizihije isabukuru ye y'Imyaka 29

The Ben aha yari yizihije isabukuru ye y’Imyaka 29

Ubwo yageraga i Kigali uyu muhanzi yari yatangaje ko mu Rwanda azahamara igihe cy’ukwezi ariko ubu bikaba byahindutse kubera ibitaramo agomba gukorera mu karere Ka Rubavu ku bufatanye na Airtel nkuko tubikesha bamwe mu bakozi ba EAP batifuje ko dutangaza amazina yabo .

Uwo mukozi wa EAP yaduhamirije ko hari ibintu byinshi bakirimo gutunganya kugira ibyo bitaramo bizagende neza nkuko igitaramo cy’i kigali cyagenze , ibyo byose rero biri mu bitumye urugendo rwa The Ben rwo gusubira muri Amerika rusubikwa

BItaganyijwe ko Ibyo bitaramo The Ben Agomba gukorera mu bindi bice by’ u Rwanda bizaba hagati y’itariki ya 18 na 21 Mutarama 2017

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO