Itorero Urugangazi ryateguriye abutuye i Huye no munkengero zaho igitaramo Nyarwanda

Urugangazi akaba ari itorero risanzwe ribarizwa mu Ingoro ndangamurage y’u Rwanda I Huye, kuri uyu wagatanu tariki 13-01-2017 rikaba ryateguruye abanyarwanda cyane cyane abatuye I Butare(Huye) igitaramo nyarwanda gishingiye kumuco, Iki gitaramo kibaba cyiswe INZIRA YABAYE NYABAGENDWA.

urugangara

Iki Gitaramo biteganyijwe ko kizatangira kwisaha ya saa kuminebyiri zumugoroba(18h00’) kikabera mu Inzu mberabyombi(Huye) kikaba cyarateguwe murwego rwogukomeza kwifuriza Umwaka mushya muhire wa 2017 abanyarwanda batuye Huye ndetse nabo munkengero zaho.

Ibiciro byo Kwinjira muriki gitaramo ni 1000frw abakuru, naho Abana ni 500frw, Si Urugangazi ruzataramira abazitabira iki gitaramo kuko hazaba harimo numusore Archange nawe usanzwe ukora injyana Gakondo.

Joshua Josh

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO