Itsinda Johnny White ryo mu Rwanda rigiye kumurikira ’Album’yayo kuri internet

Johnny White ni itsinda rigizwe n’abahanzi 2 b’abanyarwanda barimo Jack 5Son na Bwaidy, rivuga ko ryiteguye kumurika umuzingo (Album) bise “Sokuru” bakoresheje uburyo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda bw’ikoranabuhanga rya murandasi (online).

Aba bahanzi bibanda ku njyana ya Hiphop na Afrotrap biteganyijwe ko Album yabo izaba yageze hanze tariki ya 20 Mata 2018 aho izaba igizwe n’indirimbo 10 za Audio ndetse n’indirimbo 8 zifite amashusho (videos).

Itsinda Johnny White rigizwe na Biramba Jackson( Jack5son) ndetse na Bwaidy kombozi

Umwihariko w’iyi Album ni uko imurikwa ryawo rizabera kuri murandasi, ku mbuga nsakaza majwi n’amashusho zitandukanye nka YouTube, Spotfy, Sound Cloud, Google play na Amazon.

Twashatse kumenya impamvu yabyo maze umwe mu bagize itsinda, Jack 5son ati “Impamvu twifuje gukoresha uburyo bwa platforms ni ukugira ngo album tubanze tuyamamaze bihagije, na mwe muzi neza ko Ikoranabuhanga risakaza amakuru vuba kandi ahantu hatandukanye, hanyuma icyo bizatumarira ni uko igihe cyo gukora igitaramo abantu bazaba barumvishe neza indirimbo zacu ndetse bakagira amatsiko yo kuzabona iyo album imbona nkubone.”

Itsinda Johnny White rizajya rigurisha umuziki waryo cyane kuri Internet

Iyi Album igizwe n’indirimbo nka Biremewe, Twihagazeho, Ni shine, Tegerereza, Confidence, Kipaji, Washa, Imbaraga, Tutapanda na abo turi bo, zirimo n’izifite amashusho;Izi zose ndetse n’iyi Album bikaba byose byarakozwe n’inzu itunganya umuziki izwi cyane mu Rwanda kuva kera ya Top5sai.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO