Itsinda rya Maverix ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ryakoranye na Bull dogg – Yirebe Hano

The Maverix Ni itsinda rigizwe n’abasore babiri ari bo King o’ hallah na Mugenzi we Big Mind rikaba rikora injyana ya hip-hop, ubu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bakoranye na Bull Dogg

Big mind (ibumoso) na King o’hallah (iburyo) bagize itsinda rya The maverix

Iyi ndirimbo yabo yitwa AbaTeen yakozwe na producer Bailey 99beats Mu majwi  na Muhire visuals Mu mashusho yibanda ku myitwarire y’urubyiruko rw’Iyi minsi bakaba bemeza Ko kuba barakoranye na Bull dogg Hari uruhare runini izagira kw’iterambere rya muzika yabo kuko ari umuhanzi umaze kugira izina hano mu Rwanda.

 

Tubabajije ku mishinga baba bafitiye abakunzi badusubije ko hakiri indirimbo nyinshi muri studio bagiye gusohora ndetse Ko bari gukora cyane kugira ngo izina ryabo rijye kurundi rwego rutandukanye naho riri.

Dusoza ikiganiro kigalihit yagiranye nabo  batubwiye Ko basaba abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange n’injyana ya hip-hop kuba bashyigikora umuziki nyarwanda kuko abawukora ari bo bawukorera.

 

Reba hano amashusho ya Abateen by The maverix feat Bull Dogg

Yanditswe na NSABIMANA Bonheur

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO