John Blaize ati uwibwira ko ari umustar izina rye ritari mu ndirimbo isaha ya cyenda aribeshya

Umuhanzi John Blaize uherutse gusohora indirimbo isaha ya cyenda ikibazwaho na benshi kubera urutonde rw’ibyamamare mu Rwanda yagiye agarukaho, yatangaje ko bariya bavuzwe mu ndirimbo ye aribo basaza bishatse kuvugako aribo bahanzi bafatika,¬†akomeza agira inama.

533493_442486299141235_231354088_n-2

Uyu musore wasohoye indirimbo Isaha ya Cyenda yagize ati:” kuba Umuhanzi ushoboye nka Mico yareka muzika ngo kuko yaririmbwe byaba ari ikibazo ku ruganda rwa muzika yacu,cg Umunyamakuru mwiza nka Mudenge ukumva ko yavuye mu itangazamakuru ,mu byukuri singambiriye gusebanya mu ruganda rwa muzika ahubwo ni ukwibutsa ibi byamamare ko ari abantu bakomeye ko rero batagomba guhora biteze gusa kuvugwa neza .”

Akomeza kandi  yemeza ko ngo ukomeye ntugomba gucibwa intege nibikuvugwaho kuko uko kuvugwa neza cg nabi ugakomeza gukora cyane nibyo bikuzamura ndetse bikazamura nuruganda rwacu

ati ntawuyobewe akamaro Bubu adufitiye cg Mike karangwa muri salax award, n’abandi bagiye bagarukwaho muri iyi ndirimbo isaha ya cyenda.

John Blaize ngo afite gahunda yo kuzamura muzika ye ndetse no gutanga umusanzu kugirango uruganda rwa muzika nyarwanda ruzamuke.

Kanda hano wumve indirimbo John Blaize yakoranye na Mc Tino(Tbb).

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO