Just Family barifuza kuzaboneka muri Primus Guma Guma Super Star 2018

Itsinda ry’abasore batatu Jimmy, Bahati na Chris bagize itsinda rya Just  Family nyuma yo kwongera kwiyubaka ubu bafite umugambi wo gukora cyane kugira bazaboneke mu mu bahanzi bazitabira irushanwa rya PGGSS 2018.

Aba basore bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nashiriyemo, Mureke Agende ndetse na Hummer kuri ubu aba basore bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise Benz.

Mu kiganiro na Kigalihit umwe mu bagize itsinda rya Just Family watugejejejo iyo ndirimbo yadutangarije yuko iyo ndirimbo ko ivuga ku rukundo rw’iki gihe ahenshi abakobwa baba bifuza ibintu bya mirenge ku bakunzi babo.

Ku bijyanye n’imigambi bafite  nyuma yo gushyira hanze iyo ndirimbo  batubwiye ko ubu nyuma yo kwitabira irushanwa rya PGGSS inshuro imwe , itsinda rigasa ubu bisunze undi muvandimwe Bita Chris  bakaba bari gukora cyane kuva mu mwaka2016 bamaze  gushyira hanze amashusho y’indirimbo zisaga 5 ibyo bikaba bituma aribyo bagenderaho  bavuga ko bazitabira irushanwa rya PGGSS 2018.

Mu gusoza ikiganiro na Chris  yadutangarije ko abakunzi babo batagomba kwiheba kuko ubu bashaka kubereka ko  injyana ya Afro Beat ndetse ni zindi ziryoheye amatwi ntaho zagiye ko bagiye kubagezaho alubumu yabo nshya mu gihe cya Vuba .

Iyi ndirimbo “Benz” yakozwe na Producer Evydecks wo muri Touch Entertainment, bakaba banahamya ko amashusho yayo azakorwa vuba aha.

Kanda Hano wumve  indirimbo Benz ya Just Familly 

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO