Kamichiyemeza koThe Ben agiye gukora igitaramo cy’urwibutso iKigali

Bagabo Adolphe wamenyekanye mu muziki n’itangazamakuru  ku izina rya Kamichi ubu uherereye muri Amerika,yemeza ko ngo ashingiye kubuhanga bwa The Ben mu kuririmba n’uko akumbuwe yizeye ko azakora igitaramo kizahora kibukwa i Kigali.

1450951876_kamichi

Kamichi wanditse amateka mu Rwanda ariko utakiririmba

Mu kiganiro n’itangazamakuru yemeje ko ngo ubuhanga azi kuri The ben mu kuririmba urukumbuzi afitiwe n’abakunzi be mu Rwanda n’ubushake afite mu kuzabashimisha bizatuma akora igitaramo cyidasanzwe.

Yagize ati:”Nizeye ko The Ben azakora igitaramo cy’akataraboneka,abantu bizabarenga kuko afite ubushake bwo kuririmba.Uretse ibyo kandi afite ubushake bwo kuza kuririmbira abakunzi be i Kigali kandi aranakumbuwe cyane.”

umuhanzi-the-ben-ukorera-ubusanzwe-umuziki-we-muri-usa

The Ben yiteguye gutaramira abanyarwanda

Ibyo Kamichi avuga  ko The Ben yujuje ibizatuma akora igitaramo cy’imbonekarimwe ku 1 Mutarama 2017 mu gitaramo East African Party kiba ngarukamwaka.

Ku ruhande rwa The Ben abinyujije kurukuta rwe rwa Whatsapp yavuze ko atari we uzabona itariki igeze yo kuza mu Rwanda gutaramira abafana. Muri 2010 The Ben yakoranye indirimbo yitwa Zoubeda iramenyekana cyane bituma Kamichi atangira kumenyekana cyane muri muzika nyarwanda.

maxresdefault-1

Ibitaramo akorera muri Amerika biritabirwa cyane

The Ben uzasesekara mu Rwanda taliki ya 24 Ukuboza akunzwe mu ndirimbo ye nshya Habibi n’iyitwa Roho yanjye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO