Kigali: Abatinganyi beretswe inzego z’ibanze

Ababana bahuje ibitsina ‘Abatinganyi’ bo mu Karere ka Nyarugenge, beretswe inzego z’ibanze zirimo abakuru b’imidugudu bo muri aka gace kugira ngo babamenye, ku wa 7 Kamena 2018, muri Kigali Convention and Exhibition Village ari muri Camp Kigali.

Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu n’ubuzima burimo ubw’abatinganyi, abakobwa babyariye iwabo n’abana bo mu muhanda witwa ‘Amahoro Human Respect’,

Muri uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, abatinganyi bavuze ko babayeho neza bagereranyije na bagenzi babo bo mu bindi bihugu duhana imbibi nka Uganda, Tanzania na Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bamwe mu bitabiriye inama babitangarije IGIHE.

Nubwo bishimira ko nta tegeko ribahutaza riri mu Rwanda, ababana bahuje ibitsina bagaragaje ko bagihabwa akato n’imiryango bavukamo, bigatuma hari abata ishuri, bakajya no kwikodeshereza inzu zo kubamo (ghetto) bataragira imyaka y’ubukure.

Aba batinganyi basabye abayobozi b’imidugudu kujya babafasha igihe bahohotewe kuko bafite uburenganzira nk’ubw’abandi baturarwanda.

Umuyobozi w’Amahoro Human Respect, Kayitare Wayitare Dembe, yavuze  ko icyo gikorwa cy’iminsi ibiri, cyari kigamije ibintu bitandukanye birimo gushishikariza abatinganyi gukoresha agakingirizo, gusaba abakuru b’imidugudu kubaba hafi n’ibindi.

Yagize ati “Twabahuje n’abakuru b’imidugudu kugira ngo babamenye babafashe kuba mu miryango, kuko nibo babazi banabegereye, cyane ko iyo bahuye n’ibibazo bahitaga bihutira kuri za Ambasade no kubashishikariza gukoresha agakingirizo, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kubera ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ababana bahuje ibitsina ari bo bafite umubare munini w’abanduye SIDA.”

Abakuru b’Imidugudu babijeje ko kujya babafasha igihe bahohotewe ariko babasaba gukurikiza amategeko nk’abandi kuko uzajya afatirwa mu byaha nko kunywa ibiyobyabwenge azajya ahanwa hakurikije amategeko.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aba batinganyi babarirwa muri 50 bari buhure mu ibanga n’abapasiteri batandukanye bakabasengera.

Nubwo abatinganyi bakora inama rwihisha kubera gutinya ko bahabwa akato mu Rwanda, nta tegeko ribahana ariko sosiyete nyarwanda iracyabafata nk’abatandukiriye indangagaciro z’umuco.

 

src: Igihe.com

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO