Kigali havutse ishyirahamwe ry’abafotozi aho bahemba Ifoto nziza buri cyumweru

IMAGE RWANDA,Ni urubuga nyarwanda rwabakora umwuga wo gufotora ndetse gukora amashusho

Uru rubuga rwatangijwe nabakora umwuga wogufotora babiri aribo ;Innocent ISHIMWE na Jean Luc HABIMANA

intego nyamukuru yayo y’uru rubuga nugukora ububiko bwamashusho yafatiwe mugihugu indani ndetse yafashwe nabanyarwanda(guteza imbere ibyiwacu)

mu rwego rwo kubika amashusho yerekana aho igihugu cyacu cyavuye aho kiri ndetse naho kigana

ndetse noguteza imbere abakora iyi myuga yaba abafata amafoto ndetse namashusho biciye muguhabwa umwanya kuri site ya www.image.rw aho bagurishiriza ibihangano byabo,

hakaba hatangwa namahugurwa yaba kubabigize umwuga ndetse nokubagitangira kubuntu,iyo hasojwe amahugurwa,kubanyamuryango habaho kumurika ibihangano byabo(Exhibition)

sibyo gusa kuko hari namarushanwa aba buricyumweru aho uwahize abandi ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10,000 RWF buri cyumweru,

ndetse nyuma yukwezi abahize abandi mubyumweru bine bigize ukwezi hagatorwamo imwe iruta izindi igahembwa igihembo kisumbuyeho.

Nimuri urwo rwego mukwezi gushize mubahembwe ibihembo ngaruka cyumweru hatoranyijwemo ifoto imwe hakurikije imiterere y’ifoto ndetse nogutorwa kumbuga nkoranyambaga,

Cyril NDEGEYA nkuwatsindiye ifoto nziza y’ukwezi yahembwe kujya muri Parike y’Akagera aho yabashije kuba yabona ibyiza bitatse iyo parike ndetse

akanafata amafoto atandukanye agize parike harimo nkimisozi,ibiti ndetse ninyamanswa zaho,

harimo nk’Intare,invubu,ingona,impala,imparage,inkura ndetse nizindi..,

iki gikorwa cyo guhemba abatsinze mugusura ibyiza nyaburanga bigize igihugu nikimwe mubikorwa byo gufata amafoto n’amashusho menshi yabyo kugirango hagabanywe cyangwa hakurweho

igurwa ryamafoto yo m’u Rwanda afatwa nabanyamahanga. 

Cyril yagize byinshi atangaza kubumenyi yahungukiye ndetse nibyo Image Rwanda yamufashije

muri rusange aho atangaza ko ari ibyagaciro cyane kuba yatemberejwe pariki, ati burigihe muri

pariki nkiyi y’akagera umuntu ahabona ibintu bishya, cyane kumuntu ufotora biba ari akarusho

kuko ikintu cyose urebesheje amaso yawe ugisangize undi ukoresheje ifoto kuburyo utuma

nawe yagira amatsiko yo kuhagera nawe.

Akomeza ashimira IMAGE RWANDA kubwigikorwa nkicyo iba yatekereje aho bituma abafotora

barushaho gukunda umurimo bakora,yakomoje kandi kukibazo cyuko abafotora ubwiza

nyaburanga bakiri bake.avuga ko akenshi biterwa nuko ntamafaranga babonamo ahagije ariko

ibyo bitaba imbogamizi kumuntu ubikunda.

Yagize ati kugirango abakerarugendo bamenyeko ahantu harubwiza nyaburanga  bakururwa namafoto yaho,bityo rero abafotora

bagakwiye kuba benshi ndetse hakabaho nubufatanye nibigo bibishinzwe.

Iyi yo yatsinze mucyumweru cya 2 yafotowe na Nadine Iradukunda

Iyi yo yatsinze mucyumweru cya 2 yafotowe na Nadine Iradukunda

Asoza avuga ko umwuga wo gufotora wagakwiye kuba urukundo n’ubushake cyane kuruta kwirukira

amafaranga.Akaba ashima cyane Image Rwanda kubwo kwiyemeza igikorwa nkicyo.

Innocent ISHIMWE nk’umwe mubayishinze,Avugako ibi bikorwa bizakomeza gukorwa mu rwego rwo guteza imbere abanyarwanda/kazi,bafite iyimpano

cyangwa bashaka kuyitangira kuko ubushake n’ubushobozi buhari ndetse bakaba babikora nkumwuga bakabona amafaranga bakiteza imbere bagateza imbere

n’igihugu muri rusange.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO