KIGALI: UMUKOBWA UBANA N’UBUMUGA BW’URUHU YAKOREWE IRONDARUHU MU KABYINIRO KA COCOBEAN

Umukobwa witwa Uyauya ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ufite ubumuga bw’uruhu {Albinos} yatewe agahinda n’abakozi b’akabyiniro ka Cocobean banze ko yinjira bamuziza uko yavutse.

Mu magambo yuzuye ishavu n’agahinda, Uyauya {@justDumo} yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yababajwe n’abakozi bo muri aka kabyiniro banze kumwemerera kwinjira ngo ajye kurya ubuzima nk’abandi bose bamuziza ko afite ubumuga bw’uruhu[albino].

Aha yagize ati “Nagize uwa Gatandatu mwiza kugeza ubwo Cocobean yanyangiye kwinjira mu kabyiniro kuko mfite ubumuga bw’uruhu[Albino].”

Ubutumwa bwa Uyauya wakorewe irondaruhu mu kabari ka Cocobean
Ubutumwa bwa Uyauya wakorewe irondaruhu mu kabari ka Cocobean
Uyauya n' umukobwa wo muri Zimbabwe
Uyauya n’ umukobwa wo muri Zimbabwe

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye akimara gusoma ubutumwa bwa Uyauya, yahise amubwira ati “Urakoze kugaragaza iki kibazo Uyauya. Tugiye kugikurikirana.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yashimiye uyu mukobwa kubwo kugaragaraza iki kibazo, amubwira ko kigiye gukurikiranwa
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yashimiye uyu mukobwa kubwo kugaragaraza iki kibazo, amubwira ko kigiye gukurikiranwa

Ubuyobozi bwa Cocobean bwasohoye itangazo ryisegura kuri Uyauya biciye kuri Twitter aho bashimangiye ko baha ikaze abantu bose nta gutoranya ndetse ko badaheza abantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Ubuyobozi bwa Cocobean bwahise butangaza ko buri wese yisanga muri aka kabyiniro kabo
Ubuyobozi bwa Cocobean bwahise butangaza ko buri wese yisanga muri aka kabyiniro kabo

Uretse Uyauya, Hari n’abandi banyarwanda bakomeje gushinja Cocobean kugira irondaruhu, cyane ko ngo hari igihe bashobora kwangira umwirabura kwinjira, ariko umuzungu we yahagera akacyiranwa yombi.

Uyu nawe arashinja abo muri Cocobean kugira ivangura
Uyu nawe arashinja abo muri Cocobean kugira ivangura
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO