Ku ikubitiro abahanzi 2 basezeye ku rutonde rw’abazashyigikira Donald Trump arahirira kuyobora Amerika

Mu gihugu cy’Ubwongereza abahanzi 2 Rebecca Ferguson na Charlotte Church bari biteguye gususurutsa mu muhango w’irahira rya Donald Trump nka Perezida wa Amerika bakuyemo akabo karenge ku bw’ingengabitekerezo n’uburiganya bimuranga.

Iyi nkuru dukesha New vision yemeza ko aba bahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi ubu bamaze koherereza Donald Trump ubutumwa bwo gusezera n’ubwo we ntacyo arabivugaho.

Rebecca Ferguson na Charlotte Church basezeye muri uyu muhango,mu gihe abaturage benshi bo muri Amerika barimo na Barack Obama bamagana Donald Trump bamushinja ubutiriganya mu matora y’umukuru w’igihugu.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO