Kwa Masasu hashyizwe ‘ubutayu’ abantu basengeramo babanje kwishyura (Amafoto)

Bimaze kumenyerwa ko abanyamasengesho bakoresh uburyo bwose bwo kwiyegereza Imana batitaye ku bigaragara nk’ibigoye nko kurara mu mashyamba, kujya mu buvumo, mu nzuzi, imigezi n’ibindi.

Itorero rya Restoration Church riyoborwa na Apôtre Yoshua Ndagijimana Massasu, rikorera i Masoro mu Karere ka Gasabo ryatunganyije ubusitani bw’urusengero bwarwo abayoboke baryo n’abandi babishaka bashobora gusengeramo igihe icyo ari cyo cyose.

Kugira ngo umuntu yemererwe gusengera muri ubu busitani bwahawe inyito y’’ubutayu’ asabwa kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda 500.

Buherereye i Masoro hafi y’ahitwa kuri 15. Uretse kwishyura ubwinjiyemo wese asiga ibyangombwa bye ku marembo yabwo akabisubizwa avuyemo.

Iyo ukimara guhabwa agapapuro kagaragaza ko wishyuye uhita ukomeza werekeza mu busitani bunini burimo n’udutebe twagenewe ababugana.

Aha hantu hasengerwa n’abantu b’ingeri zitandukanye baba abiremye amatsinda cyangwa abantu ku giti cyabo bapfukamye batakambira Umwami Imana.

Muri ubu busitani kandi haba agasanduku gashyirwamo amaturo hakaba umuntu uba ugakurikiranira hafi.

Abahasengera bavuga ko Imana ihatangira ibisubizo by’ibibazo bafite batabonera ahandi nko mu ngo zabo no mu nsengero.

Mutuyimana Emmanuel yagize ati “Nza hano kugira ngo niherere nsabe Imana ibyo nifuza byose ntuje kandi buri gihe iyo mbikoze ibyo nsabye uwiteka arabinsubiza kandi vuba.”

Nubwo hari abemeza ko amasengesho muri ubu butayu Imana iyakira ako kanya, hari benshi mu baturiye ubu butayu bo bavuga babufata nk’ubucuruzi bukomeye nyiri iri torero yakoze.

Umwe mu bahasengera we avuga ko bamubwiye ko aya mafaranga 500 bishyura kugira ngo basengere muri ubu butayu ari ayo kubwitaho no kubukorera isuku ndetse ko kuyatanga ntacyo bimuhungabanyaho kuko icyo aba agamije ari ukugira ngo abone aho asengera atuje.

Ubuyobozi bwa Restoration Church i Masoro ntibwashoboye kuboneka ngo busobanure imikorere y’ubu busitani; Umugore wa Apotre Masasu bivugwa ko ari we ubishinzwe ntiyabashije kwitaba telefone.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO