Kwibuka 24 :Abakozi ba Airtel Tigo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Mu gihe abanyarwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abtutsi muri 1994 ,Ubuyobozi  ndetse n’abakozi b’ikigo cy’itumanaho cya Airtel Tigo Rwanda  basuye urwibutso rwa Jenoside  rwa Nyamata  banunamira Inzirakarengane  zirenga Ibihumbi 45 z’abatutsi ziciwe aho i Nyamata

 

 

Abo bakozi bakozi basuye urwo rwibutso  bari bayobowe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Airtel  bakigera kuri urwo rwibutso babanje gusobanurirwa amateka  yarwo nuko abatutsi bo bice  bitandukanye  byahahoze ari muri bugesera harimo za Ntarama, Ngenda ,Gashora  bari bahugiye muri iyo kiliziya bahiteze amakiriro baje kuhicirwa n’interahamwe ndetse n’abasirikare bo kwa Habyarimana badasize n’abihaye Imana bagiye bitengira inzirakarengane zaho i Nyamata

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ndetse no gutemberezwa bimwe mu bice by’ingezi  by’urwo rwibutso bashyize indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zaguye muri iyo kiliziya aho babashije kwibonera  imwe mu mibiri igaragaza uko ubwo bwicanyi bwakoranywe ubunyamanswa bukabije .

 Mw’ijambo rye  Umuyobozi Mukuru wa Airtel Tigo Rwanda  Philip Amoateng, yavuze ko kimwe mu byo bahigiye ari uburyo abantu bashobora gukora ibikorwa bibi bigira ingaruka mbi kandi zikomeye zashegesha umuryango.
Yagize ati “Nizera ko uku kwibuka ari ingirakamaro cyane kugira ngo bitwibutse ko ibintu nka biriya bitazongera kuba na rimwe ukundi. Bikwiye kuduhuriza hamwe nk’abantu ngo dutekereze ku mahoro n’ubumwe bigomba gushinga imizi muri twese mu gihe kizaza. Kubivugaho, kureba twibuka uko ibihe biza ni ingenzi kuko bitwigisha ko ubugome nka buriya budafite umwanya mu muryango.”
nyuma  yo gusura Urwo rwibutso rwa Nyamata ruherereye m ahahoze Kiliziya yitiriwe Umwamikazi w’intumwa  ari nayo yubatsemo urwo rwibutso rushyinguyemo inzirakarengane zirenga  ibihumbi 50.080 baruteye inkunga ingana nka Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’U Rwanda 2.000.000 Frw
 
Andi mafoto yuko igikorwa cyagenze

Ubwo abakozi ba Airtel bageraga ku rwibutso rwa Nyamata

Batemberejwe Ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Nyamata

Babwiwe amateka y’umubikira w’umutalyanikazi wishwe ari gukiza Abatutsi mbere ya Jenoside gato mu myaka ya 1992

Bunamiye inzirakarengane zishyigunye mu mva rusange y’urwibutso rwa Nyamata

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Tigo Rwanda Philip Amoateng ashyira indabo ku mva

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Tigo Rwanda Philip Amoateng yunamiye abazize Jenoside i Nyamata

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Tigo Rwanda Philip Amoateng yandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

NSANZABERA  Jean Paul

www.kigalihit.rw 

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO