Kwibuka 24 : Madiba Foundation yasuye abacitse kw’icumu rya jenoside b’i Karembure

Umujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro akagari ka Karembure ni ho hiciwe abazize Jenoside bari barokotse ubwicanyi bwari buri kubera i Nyanza ya Kicukiro. Aka gace gafite amateka ababaje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ko Safi Madiba n’umuryango yashinze wa Madiba Foundation basuye bifatanya n’abatishoboye b’aho barokotse Jenoside.

 

Safi Madiba wari uherekejwe n’umufasha we ndetse na Madiba Foundation bakigera i Karembure bakiriwe n’abaturage bo muri aka kagali bari bitabiriye uyu muhano wayobowe na Munyaneza Charles Louis umuyobozi w’aka kagali watangiye aha ikaze abashyitsi ubundi ahita asaba bari bagendereye aka kagali kwivuga. Nyuma yo kwibwirana Nshimiyimana Valens umuyobozi wa Ibuka muri aka kagali yaganirije abari aha amateka y’akagali ka Karembure kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse anashimira Safi Madiba n’umuryango yashinze ku gitekerezo cyiza yagize.

Nyuma yo kwerekwa abo bagiye gufasha, abari muri Madiba Foundation batangiye gutanga ibyo bari bajyanye, abaturage bari aho bishimira mu buryo bugaragara igikorwa Safi yabakoreye. Mu bafashe ijambo bose bagiye bashimira Safi banamwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi ke ka buri munsi. Nyuma yo gushyikiriza inkunga ba nyirayo yari yiganjemo ibiribwa n’ibindi nkenerwa mu rugo, hakurikiyeho gufata amafoto y’urwibutso.

Bakimara gufata amafoto Safi Madiba n’abo bari bajyanye basabwe kujya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Karembure, aha hakaba hafite amateka yihariye kuko hiciwe Abatutsi 2532 barimo abari barokotse amarorerwa yari ari gukorerwa i Nyanza ya Kicukiro ahiciwe imbaga y’Abatutsi bari bavanywe muri Eto Kicukiro. Nyuma yo kuganirizwa ku mateka y’uru rwibutso abari bahari bafashe akanya bunamira abahashyinguye ubundi bahavugira isengesho ryo kubaragiza Imana umunsi usozwa utyo. Icyakora mu magambo yose yavugiwe aho buri wese yagarukaga ku gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi banabasaba kwibuka ariko baniyubaka.

safi madibaBakigera i Karemburesafi madibasafi madibaAbaturage bari bagiye kwifatanya na bagenzi babosafi madibasafi madibasafi madibasafi madibaUsibye inshuti ze na Marina bahuriye mu nzu ya The mane, Safi Madiba yari aherekejwe n’umufasha we muri iki gikorwasafi madibaNshimiyimana Valens umuyobozi wa Ibuka mu kagari ka Karemburesafi madibasafi madibaNubwo atari bo gusa bakeneye gufashwa no gushyigikirwa Safi Madiba na Madiba Foundation bashoboye gufasha abantu 7safi madibasafi madibaAbafashijwe bashyikirizwa ibyo bazaniwe na Madiba Foundationsafi madibaSafi Madiba na Madiba Foundation bifotozanya nabo bafashijesafi madibaIfoto rusangesafi madibaSaf Madiba n’abagize Madiba Foundationsafi madibaSafi Madiba n’umufasha we bifotozanya n’abamaze gushyikirizwa inkunga, ubanza i bumoso we ni umuyobozi wa Ibuka mu kagali ka Karemburesafi madibaBahise berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Karemburesafi madibasafi madibasafi madibaSafi, Madiba Foundation n’abaturage ba Karembure basuye urwibutso rwa Jenoside

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO