Mo Salah yaraje abafana ba AS Roma nabi nyuma yuko Liverpool ibatsinze 5-0

Umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza wa UEFA Champions league wahuzaga Liverpool na AS Roma, urangiye Liverpool iyitsinze ibitego 5-2 inabona impamba y’ibitego 3 izajyana i Roma mu mukino wo kwishyura.

AS Roma ni yo yinjiye mu mukino mbere y’ikipe ya Liverpool, inawuyobora kugeza ku munota wa 24 w’umukino. Iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubutariyani yashoboraga kubona igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Aleksander Koralov ku munota wa 18, gusa umupira ugonze umutambiko w’izaamu.

Liverpool yagarutse mu mukino ku munota wa 24, itangira kwataka izamu rya AS Roma ku buryo bugaragara, binyuze kuri Sadio Mane wahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 28 w’umukino.

Uyu musore ukomoka muri Senegal yongeye guhusha ikindi gitego ku munota wa 30, nyuma y’umupira yari ahawe na Mohammed Salah birangira awuteye hejuru y’izamu rya Alisson Becker.

Ku munota wa 34 w’umukino, Sadio Mane yatsindiye Liverpool igitego, gusa umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko uyu musore yari yaraririye.

Ibintu byaje kuba byiza ku ruhande rwa Liverpool ubwo Mohammed Salah yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 35, aza no gutsinda igitego cya kabiri ku munota w’inyongera wari wongerewe kuri 45 y’igice cya mbere nyuma yo gusiga ba myugariro bose ba Roma akaroba umuzamu Allisson Becker.

Mo Salah atsinda igitego cya kabiri.

Liverpool yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 56 gitsinzwe na Sadio Mane ku mupira yari ahawe na Mohammed Salah, mbere y’uko uyu munyamisiri aha undi mupira Roberto Firmino agatsinda igitego cya kane ku munota wa 61.

Ku munota wa 68 w’umukino Roberto Firmino yatsindiye Liverpool igitego cya gatanu, binatuma ku munota wa 75 umutoza Jurgen Klopp akura mu kibuga Mohammed Salah wari wazonze iyi kipe ya Roma yakiniraga mbere y’uko aza muri Liverpool, dore ko yabonaga ko ikipe ya AS Roma nta kagufu yari ifite katuma yishyura ibitego 5-0 yari yatsinzwe.

Gusimbuza nabi k’umutoza Klopp kwatumye Roma itinyuka, binayiha igitego cya mbere ku munota wa 81 gitsinzwe na Eden Dzeko, ku mupira yari ahawe na Raja Naingolan.

Iki gitego cyahaye ingufu umutoza Eusebio Di Francesco n’abasore be, bityo banabona igitego cya kabiri ku munota wa 85 gitsinzwe n’umunya Argentina Diego Perotti kuri penaliti, nyuma y’umupira James Milner yari akuyemo n’intoki.

Ibitego 5-2 bisa n’aho ari impamba ihagije ku kipe ya Liverpool, gusa igomba kwitondera iyi kipe ya Roma kuko no mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza yari yatsinzwe ibitego 4-1 na Fc Barcelona, gusa mu mukino wo kwishyura yayitsinze 3-0 inayisezerera muri Champions league y’uyu mwaka.

Undi mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions league utegerejwe ku munsi w’ejo, Bayern Munich ikazakira Real Madrid kuri Munich Arena.

Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego cya kabiri cya Salah.

Sadio Mane ahanganye na Daniele de Rossi.

 

Mane ashima Imana.
Salah yirinze gukina ku mubyimba AS Roma yamumenyekanishije.

 

Salah na Roberto Firmino.

 

Ntuzigera ugenda wenyine…

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO