Mani Martin yahinyuje iby’ukundo rwe n’Umusilamukazi agaragara asabana n’umukobwa bihwihwiswa ko baba bari mu rukundo

Mu ijoro ry’iki cyumwe dusoje ubwo umuhanzi The Ben yataramiraga abakunzi be,umuhanzi Mani Martin wari witabiriye iki gitaramo yagaragaye mu byishimo  ari kumwe n’umukobwa benshi bashwihwisaga ko bari mu rukundo yaba yarasimbuye umusiramukazi Hadidja byavugwaga ko ashobora ku muhinduza idini ku bw’urukundo.

img_2354

Ni mu ijoro hagati ubwo benshi bari bitabiriye igitaramo cya The Ben,Mani Martin nawe wari waje kwihera amaso yagaragaye asabana n’umukobwa benshi bahwihwisaga ko yaba yaramusimbuje umusilamukazi Hadidja biheruka kwemezwa ko The Ben ashobora guhindura idini bakibanira nk’umugore n’umugabo.

img_2353

Mani martin ukunzwe cyane ku bw’ibihangano bye ndetse uza ku isonga mu bahanzi bakunze gutumirwa mu ma festival,yatunguye benshi ubwo yagaragaraga ahagaze mu bari bicaye imbere n’umukobwa bari kumwe bigaragara ko bari bizihiwe bidasanzwe.Umunyamakuru yagerageje ku muvugisha ngo adusangize amakuru y’uyu muntu we mushya wa hafi ntibyadukundira ku bw’urusaku rw’igitaramo turinze tuyitangaza twagerageje telephone ye ntibyadukundira.Ese Mani martin yaba yishumbushije umukunzi mushya?

img_2352

Twabibutsa ko mu minsi mike ishize, Mani Martin yeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa w’Umuyisilamukazi witwa ‘Hadidja binavugwa ko ashobora kumutera guhindura idini akava muri ADEPR akayoboka inzira y’Intumwa y’Imana Muhamad.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO