Marchal Ujeku umuhanzi wanze guta umuco waho avuka yakoranye indirimbo na Mani Martin nawe ukora ijyana Gakondo

Marchal Ujeku uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; “Musisemisemi” na “Bombole Bombole” ziganjemo ururimi rw’Amahavu ruvugwa n’abavuka ku nkombo, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Mani Martin. Ni indirimbo bise ‘Omwana akwira‘.

Indirimbo ‘Omwana akwira‘ iri mu njyana gakondo y’abatuye ku Nkombo. ‘Omwana akwira’ mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Umwana arasa neza’, cyangwa se ngo ‘umwana araberwa’. Ujekuvuka Emmy Marchal uzwi nka Marchal Ujeku mu muziki, yavukiye ku Nkombo akurirayo ariko kuri ubu akunze kuba ari muri Kigali. Mu muziki we aririmba mu njyana ya ‘Saama Style’, injyana gakondo y’abatuye ku Nkombo.

Nk’uko yabitangaje , Marchal Ujeku yahisemo kuririmba mu njyana y’abatuye ku Nkombo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gusigasira umuco mu banyarwanda by’umwiharimo akaba akora iyo njyana mu kumenyekanisha umuco w’abatuye ikirwa cya Nkombo. Indirimbo ye “Bombole Bombole” yamwinjije mu muziki, yakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Kuri ubu akomeje ibikorwa bye by’umuziki ndetse yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Mani Martin.

Kanda hano wumve indirimbo bise ‘Omwana akwira’

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO