Mbere yo kwerekeza i Paris Charly na Nina na Makanyaga babanje gutaramira mu mujyi wa Lille -AMAFOTO

Mu ntangiriro za Gicurasi 2018 ni bwo abahanzikazi Charly na Nina ndetse na Muzehe Makanyaga Abdul berekeje ku mugabane w’Uburayi aho bari gukorera ibitaramo. Bakigerayo bahereye mu Bubiligi aho bakoreye igitaramo gikomeye tariki 5 Gicurasi 2018. Nyuma y’aha aba bahanzi bataramiye nanone mu Bufaransa mu mujyi wa Lille.

Ku ikubitiro aba bahanzi b’abanyarwanda babanje gutaramira abakunzi ba muzika batuye i Lille mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 naho tariki 12 Gicurasi 2018 ku wa Gatandatu bakaza gutaramira mu mujyi wa Paris imijyi yose iri mu gihugu cy’u Bufaransa.

Nyuma y’ibi bitaramo aba bahanzi bazasusurutsa n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda. Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena 2018 bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

charly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Nina

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO