Meghan Markle witegura gushakwa ibwami yabatijwe mw’idini ryaho

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo ubukwe bw’igikomangoma cy’Ubwongereza, Prince Harry na Meghan Markle butahe, uyu mukinnyikazi wa filimi w’umunyamerika wari usanzwe ari umuporoso(protestante), kuri ubu yamaze kubatizwa aba umwangilikani(Anglican).

Nk’uko Daily Mail yabitangaje ngo uyu muhango wabereye mu muhezo ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Werurwe, 2018 umara iminota 45 aho wabereye muri chapelle ya Saint James iherereye i Londres mu murwa mukuru w’Ubwongereza.

Meghan Markle n’uwitegura kuba umugabo we Prince harry

Igikomangoma Harry na se, igikomangoma Charles bari bitabiriye uyu muhango, ariko nyirakuru umwamikazi Elizabeth II usanzwe ari umuyobozi w’ikirenga w’iri torero ry’Abongereza ntiyahagaragaye.

 Umwepiskopi wa Canterbury Justin Welby, umuyobozi w’Itorero rya Angilikani, niwe wakoze uyu muhango ndetse akaba ari na we uzayobora umuhango w’ishyingiranwa rya Meghan na Harry mu gusezerana imbere y’Imana, ku ya 19 Gicurasi ku rusengero rwa Saint George rw’ingoro y’i Windsor, mu burengerazuba bwa Londres.

Meghan Markle wamaze gushyira akadomo ku mwuga we wo gukina filime, byitezwe ko agomba no gutangira gushaka ubwenegihugu bw’Ubwongereza ariko ngo ni ibintu bishobora gufata imyaka myinshi.

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO