Menya byinshi Kuri Danny Vumbi waciye agahingo ko kwandikira indirimbo abahanzi benshi bakomeye bo mu Rwanda

Semivumbi Daniel wamenyekanye cyane mu bakiri bato ndetse n’abageze mu za bukuru nka Danny Vumbi ari mu banditsi ndetse akaba n’umuhanzi dufite mu gihugu, uyu ni we wandikiye indirimbo bamwe mu bahanzi ndetse zikagira aho zibageza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Uyu mugabo umaze kubaka izina rikomeye muri muzika bitewe n’amagambo aba agize indirimbo ze ahanini yose aba akamatanyirije hamwe ubutumwa bugira icyo bwigisha umuryango nyarwanda ubusanzwe yahose aririmba mu itsinda rya The Brothers aho yafatanyaga na Ziggy 55 ndetse na Victor Fidele ariko we ahitamo kuyivamo ahitamo gukora umuziki wenyine.

Ajya kumenyekana yaratunguranye maze akora indirimbo ari wenyine ahera ku ndirimbo yitwa “Ni Danger” maze si ugukundwa iba ikimenyabose mu gihugu kubera ko yavugaga ku magambo akoreshwa n’urubyiruko bavangavanga indimi naho bidakwiye. Aha yafatiye ku rugero rw’umusore wari ugiye gusaba no gukwa ariko akagenda avuga mu magambo ku muhanda urugero Abajama[Abasore] , turaraburije[Biranze], umu baby[Umukobwa], umuviye[Umusaza],udukaro[Amafaranda], …….

Danny Vumbi wandikiye indirimbo abahanzi bakunzwe muri iki gihe ntabwo ntabwo yarekeye aho mu kugira icyo yigisha Abanyarwanda gusa kuko yakoze iyo yise ‘Injurugutu’, iyi ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku myambarire yo ha mbere ikanagaruka ku bigezweho byambarwa n’ab’iki gihe harimo kwambara impenure , aha Danny Vumbi aririmba ko ab’ikigihe Bambara imyenda igezweho ahanini ibambika ubusa bakaberwa ariko aba kera bambaraga bakikwiza baberwa kubarusha .

Iyi ikumbuza benshi imyambarire ya ‘‘Ntumenerifu ,Amaderave, imbati , Labiyonda , tarambura , Belimuda, Pate , Pacanga, Magisi, Kereyo na Shimboke’. Akomeza avuga ko babishatse bakwambara gakondo ikababera aho kujya bambara ibyo bita amacupa ntibibarebe.

Danny Vumbi yandikiye abahanzi batandukanye indirimbo zibakura ku rwego bari bariho zibageza ku rwego rushimishije muri muzika uyu munsi, bamwe muri abo bahanzi harimo Social Mula, King James, Charly&Nina, Bruce Melody, Dream Boyz, Active n’abandi benshi.

Danny Vumbi niwe wanditse indirimbo z’abahanzi batandukanye zaciye igikuba muri muzika nyarwanda nka Ntundize na Turaberamye za Bruce Melody, Ku ndunduro, Amahitamo za Social Mula, Active love ya Active, Agatege, Try me za Charly na Nina n’izindi nyinshi.

Danny Vumbi ni we wanditse indirimbo zakunzwe cyane

Umuziki nyarwanda uragenda ukura ni nayo mpamvu hari aho uzabona kwandika igihangano ukakigurisha undi muhanzi bikorwa kandi uwacyanditse nawe akagira icyo abona gisa n’inyungu ku gikorwa cye, bityo bikaba nka kazi kaburi munsi nkuko tubibona mu muziki mpuza mahanga.

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kugarukwaho mu bahanzi bandika indirimbo bakazigurisha bagenzi babo zigakundwa , gusa hari na bamwe mu bahanzi batinya kuvuga ko bandikiwe indirimbo.

Mu magambo ye Danny Vumbi yakomeje avuka umuziki nyarwanda uri kugenda ukura ibi nabyo byo guhisha ko wandikiwe indirimbo bizagenda bishira. Akomeza avuga ko mu ndirimbo 12 amaze kugurisha kuva uyu mwaka watangira Danny Vumbi kubirebana n’ igikorwa cyo kwandika indirimbo no kuririmba bisanzwe yavuze ko byose bimwinjiriza ariko bigenda bihinduka dore ko ahamya ko amafaranga yakuye muri izo ndirimbo yagurishije aruta ayo mu bitaramo yakoze.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO