Menya Byinshi kuri Sugira Ernest wizihiza isabukuru y’Imyaka 27

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC akaba ari nawe munyarwanda waguzwe amafaranga menshi  agiye gukina hanze y’u Rwanda ubwo yajyaga muri AS Vita , kuri uyu wa 27 Weurwe 2018 arizihiza isabukuru y’imyaka 27 amaze avutse.

Sugira Ernest yavutse tariki ya 27 Werurwe 1991 avukira mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe mu kagari ka Kabeza. Sugira Ernest akaba ari ubuheta(umwana wa 2) mu muryango w’abana 6, abakobwa batatu n’abahungu batatu.

Sugira Ernest ahora ashengurwa no kuba ataragize amahirwe yo kubona se  witwaga Nkeneyimana Fidele kuko yitabye Imana ubwo Sugira yari afite amezi 7 gusa y’amavuko, ubu asigaranye mama we, Nyiraneza Blandine.

Yize amashuri abanza mu Karere ka Kamonyi i Muganza,  2008 Sugira Ernest  yatangiye amashuri yisumbuye mu ishuri rya ACJ Karama i Muhanga ahasoreza icyiciro rusange,  Icyiciro cya kabiri cya mashuri yisumbuye akaba yarakize kuri Ecole Technique de Kabgayi aho yize ibijyanye n’amashanyarazi (Electricity), akaba yaraharangije muri 2013.

Sugira Ernest avuga ko urugendo rwe mu mupira w’amaguru atari rurerure cyane n’ubwo hari icyo amaze gukora kuko imyaka awumazemo ishobora kuba itarenze 7.

Yagize ati ”Ntabwo ari urugendo rurerure, natangiye gukina umupira nkina muri Muhanga muri 2011, nkina muri Muhanga mu cyiciro cya kabiri tuza no kuzamukana nayo ijya mu cyiciro cya mbere, nkinamo umwaka umwe mpita nerekeza muri APR FC muri 2013, APR FC nari nasinyemo imyaka 2 mbasha kurangizamo umwe n’ubwo nawo ntawukinnye , njya muri AS Kigali maramo imyaka 2 mbere yo kujya muri AS Vita Club.”

Nyuma ya CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda, Sugira Ernest wari wigaragaje cyane yabengutswe na  AS Vita Club yo muri DR Congo aho yamuguze amadorali ibuhumbi 100 yandika amateka ko ari we mukinnyi w’umunyarwanda uguzwe amafaranga menshi.

Avuye muri APR FC ageze muri AS Kigali nibwo yabonye umwanya wo gukina ubundi izina rye rirakura abengukwa na Vita Club

Agikina muri AS Vita Club akaba yarabanje kugorwa n’igitutu cy’abafana b’iyi kipe kuko bari benshi kandi yari avuye mu ikipe idafite abafana akajya mu ikipe ifite abafana benshi. yakinnye umwaka umwe ahita atandukana  n’iyi kipe kubera ko ibintu byari bimaze guhinduka aho yari imaze kubura umwe mu bayobozi bayo.

Yahise agaruka muri APR FC akaba yarayisinyiye mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2017/2018 utangira, gusa nta mukino n’umwe arabasha kuyikinira kuko tariki ya 15 Kanama 2017 yahise avunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wo gushaka itike y’igikombe cya CHAN.

 

Sugira avuga ko atifuza kuzasoreza umupira w’amaguru muri Afurika kuko yumva byanze bikunze agomba gukora cyane maze akazabona ikipe ku mugabane w’Uburayi kandi nziza n’ubwo arimo kugenda ahura ni mvune ariko akaba yizeye ko bizakemuka.

Sugira Ernset Mu ikipe y’igihugu

Abenshi iyo uvuze Sugira Ernest bahita bibuka CHAN 2016 yabereye mu Rwanda kuko nibwo yashimangiye ko ari umukinnyi ukomeye dore ko ari naho yigurishirije kuko niho Vita Club yamubonye.

Avuga ko nayo atayimazemo igihe kinini kuko yibuka ko yatangiye guhamagarwa muri 2013 ikipe y’igihugu igiye gukina na Benin.

Yagize ati ”ikipe y’igihugu nayo ndabyibuka ntabwo nyimazemo igihe kinini kuko natangiye kuyikinamo muri Nyakanga 2013 tujya gukina na Benin iwabo mpamagawe na Eric Nshimiyimana niwe watozaga ikipe y’igihugu idutsinda 2-0 niwo mukino wanjye wa mbere mu ikipe y’igihugu n’ubwo ntakinnye ariko nari mu bakinnyi 18 bagombaga kwifashishwa kuri uwo mukino.”

Sugira avuga ko n’ubwo amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino itarenga 20  amaze kuyitsindira ibitego 7 kandi yizeye kuzatsinda n’ibindi.

Ntazibagirwa ukuntu umukinnyi yafataga nk’ikitegererezo cye mu Rwanda ari we yaje asimbuye mu ikipe y’igihugu ari we Karekezi Olivier.

Mu buzima yababajwe n’umukino ikipe ya DR Congo yatsinzemo u Rwanda muri CHAN ibitego 2-1 byari muri ¼, igitego 1 u Rwanda rwabonye niwe wagitsinze. Gusa ngo  ntabwo yakibagirwa ko igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu cyahesheje u Rwanda amanota 3 ubwo bari mu mikino yo gusha itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017 ubwo yagitsindaga Mozambique i Maputo umukino ukaza kurangira ari 1-0.

Umupira w’amaguru ukaba umutunze ku kigero cya 90% kuko icyangombwa gisabwa ku muntu ngo abeho cyose aragifite kandi agikesha umupira w’amaguru.

Ibindi wamenya kuri Sugira Ernest

  • Yakubitiwe gukina umupira kuko yagendaga agatinda gusa ngo ntabwo mama we yari azi ko afite iyo mpano
  • Ni umufana wa Manchester United na AS Muhanga yamuzamuye
  • Akunda Cristiano Ronaldo n’ubwo na Messi ari umuhanga
  • Sugira Ernest yakundaga gukubagana mu ishuri
  • Ni umukunzi w’umuhanzi Christopher
  • Asengera muri kiliziya Gatulika
  • Kuri ubu nta mukunzi afite ariko yaramufite baza gutandukana

 

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO