Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane azitabira umuhango wo gutaha inzu ndangamuco I Ngororero

Miss Iradukunda Liliane niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018, uyu kuva yatorwa yari ataratangira kugira ibikorwa akora bijyanye n’umushinga we yatangaje mbere, kuri ubu uyu mukobwa yamaze gutangaza ko agiye gutangira ku mushinga we wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ni umushinga Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 yinjiranye muri iri rushanwa, nyuma yo gutorwa Iradukunda Liliane yari ataratangira gukora ibikorwa bijyanye n’umushinga we byatumaga benshi bibaza ko yaba yaradohotse ariko nyamara siko bimeze cyane ko uyu mukobwa kuri ubu agiye gutangira uyu mushinga ahereye ku gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro inzu ndangamuco ikaba n’igicumbi cy’umuco mu ntara y’Uburengerazuba.

Iyi nzu ndangamuco igiye gufungurwa mu ishuri rya  ESECOM-RUCANO iri rikaba ribarizwa mu ntara y’Uburengerazuba  mu karere ka Ngororero umurenge wa Hindiro akagali ka Gatega mu mudugudu wa Kagarama aha muri iki kigo bakaba bagiye gufungura inzu ndangamurage ahazajya higishirizwa byinshi mu bigize umuco nyarwanda arinaho bagiye gufatanya na Miss Rwanda Iradukunda Liliane. Aha hakaba haratumiwe abanyeshuri bo mu bigo binyuranye biri mu karere ka Ngororero ndetse nabandi bose batuye muri aka gace.

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda agiye kwitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nzu ndangamuco iri mu Ngororero

Nk’uko amakuru ava mu bafasha uyu mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwada muri uyu mwaka wa 2018 ngo uyu mukobwa azajya kwifatanya n’ubuyobozi bw’iki kigo gufungura iki kigo cy’ubukerarugendo aho abantu banyuranye bazajya bigira  byinshi ku mateka y’u Rwanda ndetse na byinshi mu bigize umuco nyarwanda, gusura iyi nzu ndangamuco igiye gufungurwa kwinjiramo bizaba ari amafaranga Magana atanu 500frw ku muntu usanzwe na 200frw ku munyeshuri.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO