Miss Rwanda Iradukunda Liliane agiye kwitabira Fashion weekend muri Amerika

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ategerejwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu birori bikomeye bizamurikirwamo imideli yahanzwe inategurwa n’abanya-Uganda batuyeyo.
Umuryango w’abanya-Uganda batuye muri Amerika y’Amajyaruguru ‘Ugandans in North America Association (UNAA)’ watumiye Miss Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko mu birori bazerekanamo imideli bizaba Taliki ya 31 Kanama bisozwe kuwa 03 Nzeri 2018 bibera mu mujyi wa Washington Dc muri Amerika.

Abategura ibi birori banemeje ko umuhanzi Rudeboy [yahoze muri P Square] azaririmba muri iki gikorwa cyo kumurika imideli yakozwe n’abanya-Uganda barimo abahanga imideli, abanyamideli n’abafite inzu z’imideri basanzwe batuye muri Amerika mu rwego rwo kwerekana umuco wabo n’uw’abanya-Afurika aho Miss Rwanda, Miss Tanzania ndetse na Miss Uganda bazaba bari muri iki gikorwa.

Kagame Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] nyiri kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ari nayo itegura amarushanwa ya Miss Rwanda aganira n’umunyamakuru wacu yemeje aya makuru avuga ko Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane azitabira igikorwa cyo kumurika imideli cyateguwe n’abanya-Uganda. Yavuze  ko ari igikorwa cyigamije guteza imbere ubukerarugendo, uruganda rw’imideli ndetse n’umuco w’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba muri rusange. Prince Kid ati:

Yego Liliane agiye kujya muri Amerika azagenda mu kwezi kwa munani. Ibyangombwa byose byarabonetse. Azaba yitabiriye ibikorwa byo kumurika imideli (Fashion Weekend) izitabirwa n’abahanga imideli ndetse n’abanyamideli batandukanye bo muri Afurika n’ahandi….Azahuriramo na Miss Uganda, Miss Tanzania ndetse na Miss Kenya n’abandi batandukanye.

Ku bikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda arimo muri iyi minsi; Prince Kid yaboneyeho gutangaza ko urugendo rw’akazi Miss Iradukunda Liliane arimo ruzakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru ajye i Wawa nk’uko bakuru be bamubanjirije babikoze. Yavuze ko uru ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ine.

David Muwanga uyobora uyu muryango w’abanya-Uganda baba muri Amerika y’Amajyaruguru yatangaje ko iki gikorwa bari gutegura gitanga amahirwe angana ku Rwanda na Uganda mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo ku mpande zombi, avuga ko banyuzwe no kuba Miss Rwanda Iradukunda Liliane ari umwe mu bazitabira iki gikorwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO