Mu mafoto na Video reba uko Igitaramo cya The Ben i kigali cyagenze

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, wari umaze imyaka igera kuri itandatu adakandagira kubutaka bw’u Rwanda aho yiberaga muri leta zunze ubumwe z’Amerika ari naho akorera muzika ye, kuri ikicyumweru taliki ya 1 Mutarama 2017 yakoze igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Kigali muri Parking ya Stade Amahoro I Remera.

dsc_0550
The Ben hamwe n’abanyeshuri biga umuziki ku nyundo ari nabo bamufashije kuririmba Live

Mu gitaramo cyiswe “East African Party” gitangira umwaka wa 2017 haririmbyemo abahanzi nka Charly na Nina, Yvan Buravan, Bruce Melodie ndetse na The Ben wari utegerejwe na benshi doreko ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo.

The Ben wari umaze imyaka myinshi adataramira abanyaRwanda, kurubyiniro yakiriwe n’umuhanzi Tom Close bakoranye umuziki bagitangira iby’ubuhanzi ndetse hakaba hari n’abemezako Tom Close ariwe winjije The Ben mu muziki aba bombi bakaba bafitanye n’amasano yahafi muby’umuryango.

Tom Close wakiriye The Ben kurubyiniro yabanje kuvuga amwe mu mateka y’uyu musore ukunze cyane muri iyi minsi maze ahamya ko bombi basa naho batangiriye umuziki rimwe nubwo bose batamenyekaniye igihe kimwe cyangwa ngo bakundwe kimwe.

dsc_0541
The Ben yashimishije abitabiriye ikigitaramo

The Ben akigera kurubyiniro yahereye ku ndirimbo yise “Ko nahindutse, akurikizaho Wigenda, Ntacyadutanya, Amaso ku maso, Only You, Genda Rwanda Urinziza, Ndi uw’I Kigali, Ese Nibyo, I’m in love, Urarenze, Amahirwe yanyuma, Inshuti Nyanshuti, Rahira na Zubeda.

The Ben wavangaga indirimbo zo mu myaka yakera yakoze akiba mu Rwanda ndetse agashyiramo nizo yakoze ageze muri Amerika zose wabonaga zishimiwe cyane ndetse ubonako arikwibutsa ibyo abakunzi be bakunze mu mwaka yashize.

The Ben yakumbuje abakunzi ba hip hop ibihe byakera maze ahamagara Bull Dogg bafatanya kuririmba indirimbo bise “Imfubyi” indirimbo yakunzwe cyane mu bihe byashize abafana bahise biyamira cyane ubonako bishimiye kongera kumva The Ben aririmba iyi ndirimbo aho umuraperi Bull Dogg yahise nawe aza kurubyiniro maze bagafatanya kuyiririmba, nyuma y’iyi ndirimbo imfubyi bahise bakurikizaho indirimbo ya Tough Gangz bise “kwicuma” aha murumuna wa The Ben, umuraperi Green yahise azamuka maze aratangira amanura imirongo ya Hip hop muri iyi ndirimbo aho baririmbyemo ibitero bibiri gusa icya Green P na Bull Dogg n’inyikirizo ya The Ben.

dsc_0497
Green P na Bull Dogg, The Ben yabazamuye kurubyiniro ahamyako aribo bami ba hip hop mu Rwanda

The Ben yashimiye cyane Bull Dogg na Green P avugako aribo bami ba Hip Hop mu Rwanda ndetse ahamya ko hari akazi gakomeye aba basore bakoze kugirango injyana ya Hip hop inkundwe mu Rwanda, nyuma ya Green P na Bull Dogg hagarutse Tom Close maze afatanya na The Ben bibutsa abafana ahashize aho baririmbye indirimbo bafatanyije yitwa”Sinarinkuzi”

dsc_1034
The Ben na Tom Close baririmbanye indirimbo bise”Sinarinkuzi”

The Ben yasoreje ku ndirimbo ye nshya yise “Roho Yanjye” maze atanga ashyinguracumu mu ndirimbo ikunzwe cyane”Habibi” ari nayo wabonaga yari itegerejwe n’abafana benshi muri iki gitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunda ibihangano by’abanyaRwanda.
dsc_0536dsc_0549dsc_0777dsc_0781dsc_0785dsc_0786dsc_0809dsc_0823dsc_0825dsc_0874dsc_0893dsc_0894dsc_0918dsc_0920dsc_0921dsc_0943dsc_0956dsc_0966dsc_0978dsc_0981dsc_0982dsc_0988

 

dsc_1010-1dsc_1025

Kanda Hano urebe Video uko byagenze

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO