Mu Rwanda hagiye kubera Iserukiramuco ry’imodoka zihariye ryiswe ‘Shyuha Festival

Ubusanzwe mu Rwanda hamenyerewe ibitaramo binyuranye, icyakora ibyo kumurika imodoka byo ntabwo ari kenshi bikunze kubaho. Kuri iyi nshuro hagiye kubera iserukiramuco ritari rimenyerewe mu Rwanda ryo kumurika imodoka zifite imyihariko zirimo imodoka zihenze zinafite umwihariko, imodoka za cyera zitakigaragara mu mihanda n’izindi.

Muri ‘Shyushya Festival’ si imodoka gusa kuko n’amapikipiki ya cyera kimwe n’ibindi binyabiziga byakanyujijeho kimwe n’ibigihari gusa bifite umwihariko bizaba bimurikirwa muri iri serukiramuco rigiye kubaho bwa mbere hano mu Rwanda. Abari gutegura iri serukiramuco babwiye Inyarwanda.com ko iri serukiramuco rigiye kuba ngarukamwaka ku buryo rizajya riba buri mwaka.

shyushya festival

DJ Marnaud ni umwe mu bazacuranga muri iri serukiramucovj mupenzi

VJ Mupenzi nawe azacuranga muri iri serukiramuco

Iri ni iserukiramuco rizaba ririmo n’umuziki cyane ko hatumiwemo aba Djs bakomeye hano mu Rwanda nka; Vj Mupenzi na Dj Marnaud. Muri iri serukiramuco byitezwe ko hazitabira n’abahanzi bakomeye barimo Yvan Buravan ndetse n’abazaba bacuranga mu buryo bwa Live nka Live Band, aba bakazaba bashyushya abantu bazaba baje kwihera ijisho ibi binyabiziga bifite umwihariko.

buravan

Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bazaririmba aha ngaha

Iri serukiramuco byitezwe ko rizaba ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 muri IPRC Kigali ahazwi nko muri Eto Kicukiro guhera saa sita z’amanywa. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu ku muntu umwe agahabwa n’ibyo kunywa bibiri bitewe n’ibyo abasha. Amatike azaba agurishirizwa ku muryango ku Kicukiro mu gihe uzaba uzanye ibi binyabiziga bizamurikwa, we atazishyura.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO