Imikino

Mu Rwanda umukobwa ukinira Ikipe yi Gihugu yeruye ko aryamana n’umugore ubatoza

Umutoza Grace Nyinawumuntu wamenyekanye cyane nk’umutoza wa AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu y’abagore, yandagajwe n’umwe mu bakinnyi yatozaga, Uwamahirwe Shadia, wamushinjije ibikorwa by’ubutinganyi ndetse banakoranaga uko ari babiri. Ibi bikaba bibaye mu gihe iki kibazo cyakunze kuvugwa ariko nyir’ubwite akabihakana ndetse akaba mu 2015 yaranageze aho arega imwe mu maradiyo yatangaje aya makuru.

Ubwo uyu mukobwa yari muri studio za Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Uwamahirwe Shadia, wigeze no kuba umukinnyi mwiza w’umugore w’umwaka mu 2013, yavuze byose bijyanye n’umubano we na Grace, avuga uko bakundanye kugeza ubwo yabaga atari kumwe nawe agahangayika, nk’aho yatanze urugero rw’igihe Grace yajyaga mu Budage mu mahugurwa akamusiga agasigarana agahinda kamwe katumaga yirirwa arira na nyina yamubaza icyimuriza akavuga ko ashaka coach we.

Ari iwabo ku Gisenyi, nyuma yo kubona umwana we ahora arizwa no kuba atabona umutoza we, ngo nyina yageze aho aramubaza ati: “Ariko se coach nanjye ukunda nde?”, undi mu gusubiza nawe atanyuze ku ruhande ati: “Nkunda coach”. Umubyeyi ati: “Ndi mama wawe ushaka coach?” Undi ati: “Nshaka coach”.

Ibi byose ngo yabivugaga arira kuko ngo yumvaga ashaka coach ku buryo no kwiyahura yumvaga yakwiyahura kubera kumubura.

Yavuze ko kubera kurira cyane byamuviriyemo gusarara, aho yavuze ko mbere ya 2008 yavugaga neza ariko nyuma y’icyo gihe kubera kurira akaba yarasaraye.

Aho Grace yagarukiye yarishimye ndetse barabana, mu 2009 aza kumujyana ku ishuri muri internat muri ESSA Nyarugunga ahigaga abakinnyi ba AS Kigali ariko mbere yaho umwana akumva atazashobora kuba kure ye, aho yamubajije ukuntu azabaho batari kumwe.

Mu 2009 Grace Nyinawumuntu yashatse umugabo Shadia avuga ko bari bakundanye amezi 2, ariko ngo akaba yarabikoze mu rwego rwo kwicyiza abantu kuko uwo mugabo yakoraga I Cyangugu  agataha muri week end, kandi mu gihe adahari akaba yararanaga na Grace akajya mu kindi cyumba umugabo yaje.

 

Uyu mwana yaje kugeraho avuga uko Grace yagiye amushuka akamukuramo amafaranga mu buryo butandukanye harimo no kuba mu 2012 yaratangiye kubaka (Grace)nawe akajya yitanga akamuha ku mafaranga.

1392585279h1

Shadia Mahirwe mu mikino wari wabahuje n’ikipe y’igihugu ya Kenya

Nyuma rero ngo Grace yashatse kwimuka ariko amubwira ko batajyana kuko ngo bagenzi be bakinana babibona nabi amusaba gusigarana nabo akajya abacunga, ariko amwemerera ko mu nzu bagiye gushaka bazajya bakoreramo azaba afitemo icyumba cye.

Nyuma yo gutangaza ibi byose birimo byinshi tutababwiye kubera ko ikiganiro cyari kirekire, yabajijwe niba nta mpungenge atewe n’ibizakurikira ibyo yatangaje, avuga ko yabitangaje kuko yabonaga ageze ahabi, yongeraho ko niyo yabizira yaba akijije abandi bana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru zikunzwe

To Top