Mugitaramo umuhanzi Riderman yakoreye muri Petit Stade hagaragayemo Impano nshya!!

Ni kuriki cyumweru ubwo  umuraperi Riderman yamurikaga album ye yise UKURI, mugitaramo cyabereye muri petit stade aho stade yari yakubise yuzuye kuburyo bugaragara.

brian-7

Imbere yimbaga nyamwinshi Mc Brian arayobora bikagenda neza

Muricyo gitaramo hakaba haragaragayemo umusore wagaragaje ko afite impano yo gushyushya abantu aho yigaragarije benshi ubwo yakoraga ubuMC bose bagataha bishimye. Shema Natete Brian uzwi nka MC BRIAN Aganira na kigalihits.rw yayitangarije ko yatangiye gukora ibi akiga mumashuri yisumbuye gusa akaba ari ntagihe kinini amaze atangiye  kuyobora ibitaramo dore ko bwambere abikora nkumwuga hari kuri 5-11-2016 ubwo yarafatanyije na Anitha Pendo.

brian-4

Brian Mugitaramo cye cyambere ari MC

“Natangiye kwe Mceeing nkiri muri Secondary, kuko ibirori byinshi byajyaga biba mu kigo arinjye wakundaga kubiyobora kandi nkanabikora neza, ndetse na nyuma yo kurangiza amashuri yanjye hari ibindi bitaramo najyaga nyobora ariko bidakomeye cyane, ariko kubikora nku mwuga nabitangiye le 5-11-2016 mu gitaramo cyabereye I Musanze cyarimo Charly na Nina na Dj Pius..”

brian-1

Yatangiye uyu mwuga kera

Abajijwe niba akiri kwimenyereza kubikora nkumwuga cg niba yaratangiye kwinjiza amafaranga yavuzeko kugeza ubu yatangiye gukorera amafaranga nkabandi bose. “ubu natangiye gukorera amafrw(amafaranga), mbere nibwo nari natangiye nshaka kubanza kwereka abanyarwanda ko nshoboye, ariko ubu aho ngeze natangiye kubikora binyinjiriza”

brian-5

Mugitaramo cye cyambere yakoranye na MC Anitha Pendo

Abajijwe muba MC yemera yagize ati: MC Lion Manzi na MC Tino ndabakunda cyane, ndanabubaha, nibo mfataho nk icyitegererezo. nkongera nkubaha Anitha cyane kubwa akazi gakomeye akora kandi ari Umukobwa ariko akora ibikomeye cyane, hanze nkunda umu MC  bita Dr Mich wajyaga ukunda kuyobora Tusker Project fame…

KANDA HANO UDUKURIKIRE KURI INSTAGRAM AMAFOTO AJYE AKUGERAHO

Ikimushimisha kugeza ubu muri uru rugendoyatangiye ni ukuba amaze igihe kitageze no ku mezi abiri ariko akaba amaze kuyobora bimwe mu bitaramo bikomeye cyane mu Rwanda nicyo  kintu kimunezeza kandi  kimwereka ko abantu benshi bamubonamo ubushobozi, kandi babona ko ashoboye kuyobora ibitaramo byabo.

 

brian-14

Mugitaramo cya Riderman MC Brian yashimishije benshi

15727366_1454179157955873_7540281471025536974_n

Mc Brian muri launch ya Urban Boyz”Adam & Eve”

Abajijwe Bimwe mubitaramo yakoze byamushimishije yasubije ati:  Igitaramo cya Album Launch ya Riderman, ndetse n’igitaramo nakoreye muri National University Campus cyo gutora Miss Huye Campus, imbere yabantu barenga 6000, ndetse ikaba ari nayo Stage mu rwanda abantu benshi batinya bitewe na public yaho, ariko nabikoze neza kuva nangiye kugera nsoje.

brian-6

MC Brian imbere yabantu barenga ibihumbi 6000

Abamukenera Bamusanga  kuri Instagram na  Facebook (Shema Natete Brian) bahasanga Contacts ze…

Joshua Josh

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

Queen

December 28, 2016

NKIMUBONA BWA MBERE MURI CAMPUS I HUYE NAHISE MUBONAMO MC MWIZA URWANDA RUFITE UZAKORA IBINTU BYIZA NKURIKIJE UKO YITWARA KURI STAGE KANDI NDETSE UBONA KO ARI IBINTU BIMURIMO SIBYO ASHAKISHA.IMANA IMUHE GUTERA IMBERE NATWE TUZAMUSHYIGIKIRA NKABANYARWANDA.MURAKOZE