Musanze: Abamotari ngo ntibazongera gutwara umwana w’umukobwa ugiye mu kabari cg Hotel

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto (Abamotari/motard) mu mugi wa Musaze biyemeje guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abana, bakavuga ko batazongera gutwara umwana w’umukobwa ngo bamusige kuri hotel cyangwa ku kabari.

Biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa

Biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa

Aba batwara abagenzi kuri moto n’abandi bashoferi bakoresha imodoka bagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, basabwa ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko irikorerwa abana b’abakobwa bakomeje guterwa inda zitateguwe.

Rukundo Aaron ukora umwuga w’ubumotari avuga ko ibi biganiro byongeye kubibutsa agaciro k’abana b’abakobwa bakomeje gushukwa na ba sugar daddy kugira ngo babashore mu busambanyi.

Ati “Ubundi twakoranaga na polisi mu gutanga amakuru cyane ku bibangamira umutekano, nk’abatwara cyangwa abakoresha ibiyobyabwenge, abacuruza abantu cyangwa ibyo biyobyabwenge nyine,… ubu noneho, tumenye ko nta muntu ugomba gutwara umwana w’umukobwa ngo amusige muri hotel cyangwa ku kabari.”

Uyu mumotari avuga ko hari abagabo bajyaga batuma abamotari bagenzi be kujya kubazanira abana b’abanyeshuri kugira ngo babasambanye.

Ngo biyemeje kubirwanya bivuye inyuma. Ati “Twiyemeje kujya dutanga amakuru ku gihe, ndetse no kuganiriza abo tubona ko bagiye muri izo ngeso.

Kabanyana Ketia ushinzwe ibikorwa byo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yabwiye aba bamotari n’abashoferi ko na bo bajya bagira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Ati “Mujya mubibona kenshi, hari n’ubwo wasanga hari ababatwara babashyiriye abagabo ahantu hatandukanye, buriya rero biriya ni ihohoterwa kuko baba ari abana batarageza igihe.”

Yababwiye ko uru ruhare bagiraga mu gutuma abana bahohoterwa bashobora kurukoresha mu kubirwanya.

Ati “Icyo tubasabye ni ukubikumira, munatungira agatoki inzego z’umutekano aho biri, kandi mujye munabibwira abandi kuko abana turinda ni abacu twese.

Komisiyo y’igihugu y’uburengannzira bwa muntu ivuga ko gusambanya abana ari bwo bwoko bw’ihohoterwa ribakorerwa.

Ngo abibasiwe cyane bari hagati y’imyaka 11 na 18 kandi abenshi bahohoterwa n’abo bafitanye isano ya hafi n’abakunze guhurira na bo mu nzira nk’abatwara ibinyabiziga.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzahabwa abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi n’abamotari, 3 000 mu gihugu hose, bukazakurikirwa kandi na za komite z’ababyeyi  n’abarezi mu turere twose tw’igihugu.

Rukundo Aaron avuga ko nta mwana w'umukobwa bazongera gusiga ku kabari cyangwa kuri hotel

Rukundo Aaron avuga ko nta mwana w’umukobwa bazongera gusiga ku kabari cyangwa kuri hotel

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

Abdoul Karim

September 13, 2017

Abo bamotari Nyagasani abafashe guterimbere kbsa iyabaga nabikigali babigiragaho pe