Mushiki wa Michael Jackson yibarutse imfura ye ku mwaka 50 amaze ku isi

Mu ntangiriro za Gicurasi 2016 nibwo amakuru y’uko Janet Jackson mushiki wa nyakwigendera Michael Jackson yaba atwite inda ya mbere ku myaka 50, kuri ubu yamaze kwibaruka imfura ye Eissa Al Mana, umwana w’umuhungu ku mugabo we Wissam Al Mana, umukire w’umwarabu.

Eissa Al Mana yavutse kuri uyu wa kabiri tariki 03/01/2017, gusa ibitaro yavukiyemo n’andi makuru yerekeranye ivuka rye ntiyigeze ashyirwa hanze, iby’ivuka rye byatangajwe n’ushinzwe iyamamazabikorwa bya Janet Jackson, umuryango w’aba Jacksons ukaba wahaye impundu umuvandimwe wabo.

Muri icyo gihe cyose amakuru y’uko atwite yahwihwiswaga, nta wongeye guca iryera Janet Jackson, dore ko n’ubundi ngo asanzwe ari umwe mu byamamare bidakunze gushyira ku karubanda ubuzima bwe bwite, gusa mu gihe yari atwite yaje kwerura yemerera abantu ko atwite ndetse agira ati  “Turashimira Imana cyane kubera uyu mugisha yaduhaye”

Janet Jackson yamaze kwibaruka

Hari mu kwezi kwa 4 ubwo Janet Jackson yiseguraga ku bafana be bari bamwiteguye mu bitaramo byo kuzenguruka isi yari yise “Unbreakable World Tour” ababwira ko ibi bitaramo abaye abisubitse kugira ngo atangire umuryango n’umugabo we Wissam gusa nyuma umwe mu nshuti zabo za bugufi yaje gutangariza Entertainment Tonight ko uyu mugore yaba yarasabwe n’abaganga kuruhuka mu gihe atwite.

Image result for Babies

Uyu mugabo wa Janet Jackson Wissam Al Mana ni umwarabu w’umuherwe wo muri Qatar afite imyaka 41, ni uwa gatatu nyuma y’abandi babiri yagiye atandukana nabo batabyaranye. Bashakanye mu ibanga batangaza iby’ubukwe bwabo muri 2013 bwari bwarabaye muri 2012. Akenshi Janet Jackson ngo yabaga atekereza gufata undi mwana atabyaye akaba ari we arera ariko kuri iyi nshuro yamaze kubona akara ko mu mara ye.

Iyi foto yatumye benshi bakeka ko Janet Jackson yaba yarahinduye idini akajya muri Islam

Uretse ibyo kubyara kandi, binavugwa ko Janet Jackson yaba yarahinduye idini akibera umu islam gusa nk’uko bisanzwe adakunda kuvuga ubuzima bwe bwite, ntacyo aratangaza kuri aya makuru.

Source: ABC

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO