Naguye gitumo Mama asambana n’umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI?

Pasika nziza kuri mwese, ndagisha inama kuko navuga ko ndi mu ihurizo rikomeye, nagiyemo ubwo nafataga mama arimo gusambana n’umusore njye nitaga musaza wanjye.

Uko ikibazo cyavutse, muri iki cyumweru navuye ku ishuli kare, niga mu mwaka wa gatandatu segonderi. Twari tumaze iminsi mu bizamini, ariko uwo munsi n’ubundi nakoze icya nyuma mpita nitahira.

Nageze mu rugo nka 11:20, nsanga imodoka ya mama iri mu rugo kandi twari twavanye mu rugo mu gitondo agiye ku kazi, aracuruza, nahise ntungurwa, ngirango wenda yarwaye.

Naragiye mbaza umukozi, niwe nasanze hanze, mubajije aho mama ari ambwira ko ari mu nzu, mu cyumba ko aryamye, nahise ninjira mu cyumba cye kuko nari nketse ko yagize ikibazo, akaba yahise agaruka kuryama.

Nkinjiramo nakubiswe n’inkuba, nsanga aryamanye na ….izina ntabwo ndivuga kuko ni umusore wo muri famille warerewe iwacu, ubu yiga mu mwaka wa 4 muri kaminuza, agiye kuyirangiza, mwita musaza wanjye kuko navutse musanga aho, mbese ni umuvandimwe.

Naguye mu kantu, mpita nsohoka niruka, njya mu cyumba cyanjye ndikingirana kuko uko nabasanze niyo mbyibutse nkuka umutima, nkumva ndihebye,…

Bakomeje ibyo barimo, barangije mama araza arankomangira ndafungura, ansanga mu cyumba cyanjye yambaye isume, arangije arambwira ngo ibyo mbonye bingume mu mutwe, ngo ndi inshinzi itazi kubaha, ngo ningira icyo mbwira papa nzabona ishyano ntigeze mbona mu buzima bwanjye.

Akazi papa akora ntabwo kamwemerera gutaha buri munsi, ataha ku wa gatanu nimugoroba, akagasubiraho ku cyumweru nimugoroba, mu rugo tubana na mama, niwe tubona inshuro nyinshi. Papa ntacyo adakora ngo tubeho neza, niyo modoka mama agendamo ni we wayimuguriye, ngo ijye imufasha mu bucuruzi.

Ubwo natonganyaga umukozi, mushinja kuba atahise ambwira ibyo mama arimo gukora mu cyumba, yankuriye inzira ku murima ko ibyo bakoraga ari ibisanzwe, ndetse ko inshuro baryamanye muri icyo cyumba atakwibuka kuzibara, …

Mungire inama, ese mbibwire papa ko mama amuca inyuma akaryamana n’umwana yareze?, ese nimbivuga nzasigara ndebana nte na mama?, ese ntabwo nzaba mbasenyeye? Uyu musaza wanjye we birumvikana papa azahita amwirukana, kuko na njye ndumva narahise mwanga, nkore iki?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO

Gerrad Kigali

March 31, 2018

Kutarumugabowe uramushakahwiki? Wenda iso wabona amuphubya yishakiraga umwana uzibintu neza cyokora nanyoko numupagani kbs

Mugisha Edeny Edeny Mugisha

March 31, 2018

Kowamaze kubivuga se uragirango ukore iki nyine ,hhhhhhh ahubwo reba nawe ukuntu wakwigenza mama wawe ntacyo aribugutware kuko umubikiye ibanga, ubundi kibe kimwe kurikimwe!

Sibo Doni

March 31, 2018

Ngo ububwire so hhh ubizute se niba uwo waruryamanye na nyoko atariwe so So amenywa na nyoko ahu abo bagabo bose unjye ububaha kuko umwe murabo niwe so Ishinzi gusa

Dushimimana Shadrack

March 31, 2018

Urabeshya Wowe

athanase ndaba

March 31, 2018

None ko wamaze kubivuga se wumva hari inama ugikeneye?Gusa birababaje cane.Imana ibaharire abantu nkabo.

Claude

March 31, 2018

Uri inshinzi koko ibi ntamuntu wakwirirwa agisha inama kuri grp