Nana supersexy yahamije ko atazi Shaddy Boo na Kate Bashabe

Hyacinthe Weber wiyise Nana Supersexy ku mbuga nkoranyambaga yatangaje amagambo yuzuyemo ubwishongozi ubwo yabazwaga ku bakobwa bagenzi be banamurusha izina ku mbuga nkoranyambaga(Shaddy Boo na Kate Bashabe).

Muri iyi minsi, abakobwa benshi bakomeje kurarurwa bikomeye n’imbuga nkoranyambaga, aho usanga badasiba gushyira hanze ubwambure bwabo kugira ngo barusheho gukurikirwa n’abantu benshi.

Uyu witwa Supersexy ni umwe mu bamaze kubaka izina kuri Instagram yifashishije amafoto ye agaragaza ubwambure bwe akunda gushyira hanze umunsi k’umunsi.

Hyacinthe Weber wiyise Nana Supersexy ashaka kuba umwamikazi kuri Instagram
Hyacinthe Weber wiyise Nana Supersexy ashaka kuba umwamikazi kuri Instagram

Supersexy yatunguranye maze atangaza amagambo y’ubwirasi bukomeye nyuma yo kubazwa niba azi Shaddy Boo cyangwa se Kate Bashabe nabo bafite igikundiro gikomeye ku mbuga nkoranyambaga kumurusha.

Shaddy Boo na Kate Bashabe barusha Supersexy igikundiro
Shaddy Boo na Kate Bashabe barusha Supersexy igikundiro

Mu kiganiro na Isango TV, Supersexy yishongoye avuga ko ngo abo bakobwa bose atabazi, ndetse ngo ntanubwo barahura k’uburyo bamenyana.

Yagize ati “Ntanumwe nzi muri abo ngabo, ntanumwe twari twahura ntanuwo nzi muri abo bose.”

Supersexy yishongoye kuri Shaddy Boo na Kate Bashabe avuga ko atabazi
Supersexy yishongoye kuri Shaddy Boo na Kate Bashabe avuga ko atabazi

Supersexy wubatse urugo n’umugabo w’umuzungu yanashimangiye ko ngo ibyo akora abona Atari ukwica umuco nyarwanda, ahubwo ngo biterwa nuko abantu babifata, kuko ngo Supersexy wo kuri Instagram atandukanye na Supersexy wo mu buzima busanzwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

IBITEKEREZO